• Imikino /

Masengesho Yvonne yatwaye umudali w'umwanya wa 3 mu gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye ,  muri Shampiyona ya Africa y'amagare iri kubera muri Kenya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 20 Ugushyingo,  nibwo umunyarwanda wa mbere yasiganwe muri Shampiyona ya Afruca iri kubera muri Kenya, mu cyiciro cy'abagore mu gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye , Masengesho Yvonne niwe wari uhagarariye u Rwanda,  ndetse yitwara neza aba uwa 3 , asizwe amasegonda 31 na Kiros Kahsay Tsige , umunya Ethiopia wabaye uwa mbere.


Masengesho Yvonne yabaye uwa 3 mu gusiganwa n'ibihe umuntu ku giti cye ( ITT Women ) 

Masengesho Yvonne yahagurutse saa 8h46 , ari umukinnyi wa 7 muri 13 batangiye irushanwa, ndetse bose nta numwe wavuye mu irushanwa bose basoje umunya Kenya Cheruiyot Sharon niwe wabaye uwa nyuma , asizwe iminota 6 n'amasegonda 4.


Masengesho Yvonne yatangiranye umudai muri Shampiyona ya Africa 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments