• Amakuru / MU-RWANDA


Abayobozi b'Imidugudu mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, barasaba ko bahabwa telefone zigerweho (Smartphones) nyuma y'uko basabwa raporo zirimo n'amafoto nyamara nta telefone zigezweho bahawe.

Bamwe mu bayobozi b'Imidugudu bo muri aka Karere, bagaragaza ko telefone bakoresha batanga amakuru ari telefone zifashishwa mu guhamagara no kohereza ubutumwa, nyamara bagasabwa ko raporo batanga igomba kuba iherekejwe n'amafoto. Mu gihe telefone batunze zidafite ubwo bushobozi.

Muri aba bakuru b'Imidugudu harimo abafite telefone zishaje cyane ku buryo zimwe usanga urugi rwazo rwaratandukanye ndetse n'izindi zitanarufite cyangwa n'izirufite rukaba rwamenetse. 

Umwe muri bo yagize ati:"Ntabwo byoroshye, ntabwo byoroshye kabisa, nonese urasabwa raporo y'amafoto udafite telefone ya smartphone bigakunda? Ariko utayifite ajya gutira, agatira abajyanama b'ubuhinzi bazihawe na Leta kandi natwe turi gukorera Leta, none Leta ziba mu Rwanda n'ebyiri? Leta n'imwe, tugomba gukorera Leta imwe bikaba uniform (impuzankano), ntihagire umuntu uruta undi kuko hariho kuringaniza abaturage kugira ngo hatagira usumba undi muri ubwo buryo."

Yakomeje avuga ko uko gusiragira batira telefone zigezweho bigira ingaruka zirimo gutanga raporo bakerewe, raporo ishobora kugerayo yashaje ndetse no gukora urungendo ujya kuyitira.

Mugenzi we na we ati:"Urabona mfite agatelefone ka gatushi (telefone ntoya) kandi mu gihe tugezemo  baravuga ngo nta foto nta cyabaye. Ubwo gukora raporo y'amafoto ntibijya bibaho nyine."

Uyu mukuru w'Umudugudu yakomeje avuga ko kuba badafite telefone zigerweho bituma badatangira amakuru ku gihe, bakifuza ko bahabwa izo telefon ku buryo ziborohereza akazi mu kazi kabo.

Ati:"Turifuza ko bareba uko baduha telefone za smartphone kugira ngo ijye idushoboza gutanga raporo irimo na ya foto igaragaza mu by'ukuri icyabaye."

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habimana Alfred, avuga ko icyo kibazo cyinzwi kandi ko kigishakishwa amikoro. 

Yagize ati:"Gahunda y'uko buri rugo rwatunga smartphone ni gahunda yageze mu Karere kacu,  ni na gahunda ya mbere dukangurira abaturage ko bayijyamo kuko leta yashyizemo nkunganire kuri telefone za smartphone. 

Nabo bakuru b'Imidugudu rero ntabwo basigaye ariko by'umwihariko ikibazo cyabo bakigejeje ku Karere, ubwo kazareba ubushobozi gafite niba byashoboka hanyuma nikabona bishoboka hari icyemezo cyizafatwa, ariko uyu munsi twaba tubasabye ko bajya muri iyo gahunda ya smartphone kuri buri Mudugudu kandi irimo nkunganire naho icyo cyifuzo cyabo Akarere kazareba icyo kagikoraho."

Akarere ka Rusizi kagizwe n'Imidugudu 596, abayobozi bayo bose bavuga ko kutagira telefone zigezweho bituma badatanga amakuru ku gihe kugira ngo umuturage atabarwe vuba na bwangu mu gihe habaye ikibazo ndetse n'ayo batanze bakayatanga atuzuye.

Abigondera telefone zigezweho 'smartphones’ mu Rwanda ni mbarwa

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwo mu mwaka wa 2024, bwagaragaje ko imibare y’ingo zitunze telefone z’ubwoko butandukanye hirya no hino mu gihugu, zigeze kuri 85% ariko imibare y’abatunze smartphone yo ikomeza kuba mito cyane.

Ubushakashatsi NISR yakoze ku buryo umurimo uhagaze mu Rwanda, harebwe abatunze telefone n’ubumenyi bafite ku gukoresha ikoranabuhanga.

Imibare yagaragaje ko ingo zo mu Rwanda 85% zirimo nibura umuntu umwe utunze telefone hatitawe ku bwoko, ingo ziyobowe n’abagabo zikagira ubwiganze kuko muri zo 88,5% zirimo telefone mu gihe iziyobowe n’abagore zifite telefone ari 75,9%. Ingo ziri mu Rwanda zirenga miliyoni 3,3.

Bugaragaza ko ingo zitunze smartphone mu gihugu hose ari 36%. Abantu ku giti cyabo bafite kuva ku myaka 10 kuzamura batunze smartphone ni 20,6%, imibare izamukaho gato iyo urebeye ku bantu bafite imyaka 16 kuzamura bemerewe kujya ku isoko ry’umurimo kuko bagera kuri 24,8%.

Muri rusange abafite telefone ngendanwa ni bo bafite amahirwe yo kubona akazi kuko 61,6% bazifite bafite akazi mu gihe abatazitunze bagafite ari 41,1%.

NISR igaragaza ko Abanyarwanda 53,2% bafite kuva ku myaka 10 kuzamura ari bo batunze telefone ngendanwa hatitawe ku bwoko bwazo, mu gihe abo muri icyo kigero batunze smartphone ari 20,6%.

Imibare igaragaza ko abatunze smartphone biganje mu bice by’imijyi aho bagera kuri 77,1% mu gihe abatuye mu byaro bazitunze ku rugero rwa 45,6%.

Ni mu gihe kandi hatangijwe gahunda igamije gufasha abantu b’amikoro anyuranye gutunga smartphone zigurwa amafaranga ibihumbi 20,000Frw, umuguzi agahabwa gigabytes 30 za internet, agahamagara kandi akohereza ubutumwa bugufi ku mirongo yose mu gihe cyingana n'ukwezi yishyuye amafaranga 1000 Frw gusa.

Ku bijyanye n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga basanze abarenga 68,5% bazi gukoresha neza bumwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bubafasha gukoresha serivisi no gushaka amakuru, aho abagabo ari 73,2% na ho abagore bakaba 64,3%.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), yatangaje ko Abanyarwanda batunze telefone ngendanwa biyongereyeho 7,5% kugeza muri Nzeri 2024, ugereranyije na Nzeri 2023.

Imibare igaragaza ko kugeza muri Nzeri 2024, abari batunze telefone ngendanwa wari ugeze kuri miliyoni 13.480.095 bavuye kuri miliyoni 12.538.106 bigaragaza izamuka rya 7,5%.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments