Imibare itangazwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NCPD), yerekana ko abana bafite ubumuga ibihumbi 17,302 batiga kandi bagombye kuba bari mu ishuri. Mu gihe hari abandi barenga ibihumbi 34 batanditswe mu bitabo by'irangamimerere.
NCPD igaragaza kandi ko abandi bangana n'ibihumbi 34,830 bujuje imyaka 16 batanditse mu bitabo by’irangamimerere.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo 2025, mu kiganiro n’Abanyamakuru cyagarukaga ku cyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga cyatangiye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2025, kikazasozwa ku wa 03 Ukuboza 2025, ubwo hanizihizwa umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abantu bafite ubumuga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, avuga ko mu bizarebwa muri iki cyumweru harimo ko abana ibihumbi 17,302 batiga bari mu Turere twose tw’Igihugu basubizwa mu ishuri.
Yagize ati:"Muri sisiteme twubatse tumaze kubona abana bafite ubumuga batari mu mashuri bagombye kuba barimo. Turashaka ko tuzayikoresha kugira ngo mu Turere twose abo bana babarebe kandi babasubize mu mashuri."
Yakomeje avuga ko kuba abana bangana gutyo batiga ari igihombo kuko hari abafite ubumuga bize, banaba abahanga ku rwego rushimishije bagira icyo bimarira n’imiryango yabo.
Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR) rigaragaza ko nubwo hari ibihamya bigaragaza ko abafite ubumuga bashobora kwiga kandi bakisanga mu mirimo itandukanye, ariko hakiri inzitizi za bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire ko umwana ufite ubumuga ntacyo yashobora ari nayo mpa mpamvu bamwe banga kubashyira mu mashuri.
Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu muri NUDOR, Vuningabo Emile, avuga ko mu mbogamizi zikigaragara zituma abo bana batiga ari imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.
Ari:"Hari ababyeyi bagifite imyumvire iri hasi aho bumva ko umwana ufite ubumuga atagomba kujya ku ishuri."
Vuningabo saba abo babyeyi guhindura imyumvire kuko hari abana b’abahanga bafite ubumuga bakora imirimo itandukanye mu gihugu no kurushaho guharanira iterambere ry’ufite ubumuga bikorewe mu muryango.
Akomeza avuga ko hari abana bafite ubumuga 540, bashoboye kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubu bakaba barabonye ibikoresho bibafasha kwihangira imirimo.
Mu bindi bikibangamiye abantu bafite ubumuga birimo ko abantu bafite ubumuga ibihumbi 34.800 bari hejuru y’imyaka 18 nta ndangamuntu bagira ndetse nta hantu banditse mu bitabo by’irangamimerere mu Rwanda nk'uko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe na NCPD.
Ibyo biterwa ahanini n’imyumvire y’abantu bumvagaga ko umwana uvukanye ubumuga nta cyo azamara.
NCPD iti:"Ahanini byatewe n’imyumvire y’ababyeyi bumvaga ko umwana uvutse afite ubumuga ntacyo azamara ntibirirwe bajya no kumwandikisha kuko wasangaga banabahisha.
Uwo mwana na we yarakuraga ntamenye ko afite uburenganzira bwo kwiyandikisha, ahubwo akigumira aho yumva ko atari umuntu nk’abandi. Gusa icyo turi gukorana na NIDA kugira ngo abo bantu bandikwe ndetse bamwe batangiye gufotorwa ku buryo biri no mu byo tuzakoraho muri iki cyumweru."
Muri iki cyumweru cyahariwe Abantu bafite ubumuga hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku burezi bw’abantu bafite ubumuga bizaba ku wa 26-27 Ugushyingo 2025.
Ku wa 28 Ugushyingo 2025, hazaba ibiganiro bigaruka ku murimo cyane cyane ku bafite ubumuga, bizaba bigamije gukangurira ibigo by’abikorera n’ibya leta kugira umubare runaka bigena w’abafite ubumuga bakoresha.
Ibyo bikorwa bizakurikirwa no gukora umuganda rusange ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho hazatangwa ubutumwa butandukanye, biherekezwe no gusura ishuri rya Nyabihu ry’abafite ubumuga bwo kutumva.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1992. Uyu mwaka uzizihirizwa mu karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerazuba, aho hazakorerwa ibikorwa bitandukanye birimo gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo.
Ni umunsi uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti:"Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga duteze imbere imibereho myiza."
Like This Post? Related Posts