Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yibukije ko amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) atari mu biganiro ahubwo yamaze gushyirwaho umukono, asaba RDC kuyubahiriza.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga
y’Abafaransa (RFI), Nduhungirehe yibukije ko ayo masezerano y’amahoro
yasinywe tariki ya 27 Kamena 2025, mu mujyi wa Washington, yongeraho ko inama
nyinshi z’inzobere mu by’umutekano zimaze kuba hagati y’ibihugu byombi mu rwego
rwo gushyira mu bikorwa uburyo bwo kugarura amahoro mu Karere.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ibi
bigaragaza ko urugendo rwo kugarura umutekano ruri mu cyerekezo cyiza, kuko
hari ibikorwa by’ubufatanye byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze
kandi buhamye.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imbogamizi ikomeye
ihari ari agushyira mu bikorwa ayo masezerano kuko bigaragara ko Leta ya Congo
ikomeje gukunda intambara.
Yagize ati: “Hari ibitero by’indege z’intambara
n’izitagira abapilote (dorone) zikomeje kuraswa n’ingabo za Congo.”
Yavuze ko izo ndege zitaraswa gusa ahari ibirindiro
bya AFC/M23 bahanganye ahubwo zinarasa mu bice bituyemo abaturage
b’Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku bwa Nduhungirehe, ibyo bikorwa by’ihohoterwa
bikomeje kwigaragaza bibangimiye guhangarika imirwano kandi bakomeza gutiza
umurindi imvugo z’urwango zibasira abaturage.
Uwo muyobozi yashimangiye ko kugira ngo amahoro
agerweho mu Burasirazuba bwa RDC ko umutwe wa FDLR igizwe na bamwe mu basize
bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi usenywa nkuko amasezerano abiteganya.
Yagize ati: “FDLR ikomeje kuvangwa mu ngabo za Leta
ya Kinshasa kandi zikabaha ubufasha.”
Yashimangiye ko RDC ikwiye kubaha amasezerano
y’amahoro ya Washington, kuko atateganyaga kureba aho FDLR iherereye ahubwo
hemejwe ko igomba gusenywa burundu kuko ikomeje guteza umutekano muke mu
Karere.
Amb. Nduhungirehe Olivier yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje
gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ariko mu gihe FDLR izaba yamaze
gusenywa nkuko amasezerano abiteganya, kandi yemeza ko bizashoboka ari uko
ubushake bwa politiki bwa Leta ya RDC bubonetse.
Nduhungirehe yanakamoje ku bikorwa by’ubutabazi aho
biherutse gutangazwa ko hazavugurwa ikibuga cy’indege cya Goma, avuga ko ubu
hakirimo ibiganiro i Doha muri Qatar kuri iyo ngingo.
Hagati aho yibukije ko u Rwanda rwiyemeje gutanga
umusanzu warwo mu bikorwa by’ubutabazi aho muri Mutarama 2025, rwabigaragaje
rufungura imipaka yarwo rwakira impunzi ziva muri RDC, ingabo za FARDC
zahungaga intambara ndetse n’abacanshuro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb.
Nduhungirehe, yanenze mugenzi wa RDC ukomeje gusabira u Rwanda ibihano bidafite
ishingiro aho gushyira imbaraga mu kubahiriza amasezerano y’amahoro.
Yavuze ko aho kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guharanira gusabira u Rwanda ibihano ikwiye kubahiriza ibikubiye mu masezerano yemeye kandi ko ari byo bizazana amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu rusange.
Like This Post? Related Posts