??Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya Umuziki washinze inzu ifasha abahanzi ya Mavin Record Michael
Collins Ajereh uzwi nka Don Jazzy
yatangaje ko adashoboora kwiyunga n’uwahoze ari
umugore Michelle Jackson
Muri
Mata 2021 nibwo Don Jazzy nibwo yatangaje ubuzima bwe bw’urukundo
ariko nyuma yahoo urugo rwe ruza gusenyuka rutamaze kabiri
Don
Jazzy yavuze ko kiriya gihe yashakaga gukora cyane ibijyanye n’umuziki we bikaba aribyo
byabaye intandaro y’ibibazo by’urushako
rwe , bituma we n’umugore batandukana nyuma y’imyaka ibiri babanye
Mu kiganiro aherutse kugirana n’abafanabe kuri
X, umwe yamubajije impamvu adasubirana n’umugore we wa mbere
babanga kabone ko nyuma yo gutandukana uyu mugabo atongera gushaka undi
mugore .
Don Jazzy yamusubije ko bitashoboka kuko
uwahoze ari umugore we Michelle Jackson
yashatse undi mugabo.
Nubwo bimeze gutyo uyu mugabo
yakomeje avuga ko yishimira
byinshi amaze kugeraho mu rugendo rwe rwa muzika ndetse anishimira uruhare
yagize mu iterambere ry’abahanzi bakomeye muri Nigeria bakomeye
muri Afrobeats barimo Wande Coal, Tiwa Savage,
Reekado Banks, Rema, na Ayra Starr.
Don Jazzy yashimangiye ko adateganya kongera gushaka undi mugore vuba, kuko abona umwuga we w’umuziki ushobora kongera gutera amakimbirane n’ibibazo mu mubano w’Urushako.