• Imyidagaduro / IBITARAMO

Mu gihe  habura  iminsi mike ngo  abahanzi n’ibindi byamamare bihurire mu rugendo rwo gusura ibyiza nyaburanga bitatse Parike y’igihugu  ya Nyungwe .

Umunyamakuru Babu Rugema uzwi  cyane  mu biganiro by’imyidagaduro kuri  Isibo  Tv iki gikorwa  yagiteguye  binyuze  mu kigo ayobora cya RUA akoreramo ibikorwa byinshi  bitandukanyei harimo no gutembereza ba mukerarugendo mu bice nyaburanga by’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere  ubukerarugendo .

Mu kiganiro aherutse  kugirna n’umunyamakuru wa BTN Rwanda yamubwiye ko Atari ubwa mbere ateguye igikorwa nk’iki ari  akarusho uyu mwaka yifuje ko yagikora mu rwego rwo  gufasha  abanyarwanda  cyane cyane ibyamamare  kubasha kumenya ibyiza bitatse  urwababyaye akaba ariyo mpamovu y’Uru rugendo.

Yakomeje agita ati “ uzarebe ukuntu usanga  abanyamahanga baza  bagatembera u Rwanda bagataha baruvuga  neza n’ibyiza  byarwo ariko abanyagihugu twe tuhaba  ntitubashe kuvumbura  ubwiza bw’igihugu  cyacu

Abajijwe abantu  bazwi b’ibyamamare bazajyana nabo muri Uru rugendo yavuze  ko ubu batarabasha kumenya umubare nyakuri  yabyo ariko ahamya ko  hazaba harimo benshi  bakunzwe mu Rwanda .

BIteganyijwe ko  uru rugendo  ruzaba  tariki ya 13 Ukuboza 2025 aho uwifuza kuzifatanya nabo bimusaba  gusa  kwishyura  ibihumbi 75Frw ku munyarwanda ,Umuturage wo muri  EAC agasabwa 210$ naho  abandi banyamahanga  bikabasaba 270$





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments