Mu gihe habura
iminsi mike ngo abahanzi n’ibindi
byamamare bihurire mu rugendo rwo gusura ibyiza nyaburanga bitatse Parike y’igihugu ya Nyungwe .
Umunyamakuru Babu Rugema uzwi cyane
mu biganiro by’imyidagaduro kuri
Isibo Tv iki gikorwa yagiteguye
binyuze mu kigo ayobora cya RUA
akoreramo ibikorwa byinshi bitandukanyei
harimo no gutembereza ba mukerarugendo mu bice nyaburanga by’u Rwanda mu rwego
rwo guteza imbere ubukerarugendo .
Mu kiganiro aherutse kugirna n’umunyamakuru wa BTN Rwanda
yamubwiye ko Atari ubwa mbere ateguye igikorwa nk’iki ari akarusho uyu mwaka yifuje ko yagikora mu
rwego rwo gufasha abanyarwanda
cyane cyane ibyamamare kubasha
kumenya ibyiza bitatse urwababyaye akaba
ariyo mpamovu y’Uru rugendo.
Yakomeje agita ati “ uzarebe
ukuntu usanga abanyamahanga baza bagatembera u Rwanda bagataha baruvuga neza n’ibyiza
byarwo ariko abanyagihugu twe tuhaba
ntitubashe kuvumbura ubwiza bw’igihugu cyacu
Abajijwe abantu bazwi b’ibyamamare bazajyana nabo muri Uru
rugendo yavuze ko ubu batarabasha
kumenya umubare nyakuri yabyo ariko
ahamya ko hazaba harimo benshi bakunzwe mu Rwanda .
BIteganyijwe ko uru rugendo ruzaba tariki ya 13 Ukuboza 2025 aho uwifuza kuzifatanya nabo bimusaba gusa kwishyura ibihumbi 75Frw ku munyarwanda ,Umuturage wo muri EAC agasabwa 210$ naho abandi banyamahanga bikabasaba 270$