Umuhanzi Mugani Désiré wamenyekanye nka
Big Fizzo wo mu gihugu cy’u Burundi
wakunzwe mu ndirimbo nka Munyana
,Ndakumisinze ,Leave Alone ni zindi
nyinshi yahishuye ko uruganda rwa Muziki
mu gihugu cye utajya uhinduka mu mpande
zose
Uyu mugabo kuri ubu usigaye ubarizwa ku mugabane w’
iburayi aho abana n’umuryango we ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na bimwe mu binyamakuru yo mu Burundi
aho yahishuye ko umuziki wo mu gigu
cye udatera imbere na gato ukurikije
ibindi bihugu byo mu karere.
Ubwo yabazwaga
icyo kibazo Big Fizzo ntiyariye indirmi yagize
ati “ mu myaka namaze mu Burundi nta
kintu nakimwe nabonye cyahindutse ku muziki wacu , sinibaza icyatumye bidahinduka kuko ntabyo mbona
na gato .
Yakomeje agira ati “uko abategura ibitaramo ibitaramo nta kintu na kimwe bahinduye guhera ku rubyiniro uko
rutegurwa ndetse n’ibikoresho byose bakoresha ni bimwe nta gihinduka muro
byose.
Ku bijyanye
n’abahanzi ndetse n’indirimbo yirinze
kuvuga byinshi kuri gusa yahishuye ko
nta ndirimbo yaho akunda kumva ndetse
nta n’umuhanzi abona mwiza mubariho.
Uyu mugabo
wanaku mu Rwanda mu ndirimbo nyinshi nk’indoro
yakoranye na Charly na Nina ni zindi
yagiye akorana n’abandi bahanzi nyarwanda
aheruka mu gihugu cye cy’u Burundi mu kwezi gushize ubwo yari yatumiwe
mu gitaramo “Amahoro Iwacu Festival “ aho yavuye akomereza
ibitaramo bye byinshi afite ku mugabane w’uburayi ndetse na Canada mu rwego rwo
kwifatanya n’abanyafurika batuye muri
ibyo bice .
Like This Post? Related Posts