• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusanga ibyaha 3 muri 6 yacyekwagaho bifitiwe ibimenyetso bifatika, ubu akaba agiye koherezwa i Mageragere.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2026, ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro hasomwe mu ruhame umwanzuro w’urubanza ruregwamo Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasuzumye ikirego cy’ubushinjacyaha, nuko Yampano yireguye bafata umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Impamvu urukiko rwashingiyeho ni uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kunywa urumogi no kwangiza ikintu cy’undi bifitiwe impamvu zihagije zo gucyekaho Yampano ibyo byaha.

Icyaha cyo gukoresha ibikangisho, icyaha cy’ubwinjiracyaha cy’ubwicanyi ndetse no gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko nta mpamvu zikomeye zigaragazwa.

Yampano yari yasabye ko yafungurwa kubera imbabazi yahawe n’umugore we Diane ariko urukiko rusanga izo mbabazi nta shingiro zifite bityo ntizashingiweho.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments