Umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi nka
Tems umwe mu bakunzwe cyane muri
iyi minsi kw’isi yahishuye ibintu
akunda kwitaho cyane ku mugabo ashobora gukundana nawe cyangwa bashakana bishobora gutuma adashobora kujya
mu mubano nawe .
Uyu mukobwa wakunzwe mu ndirimbo nka Love
Jeje ,Essence yakoranye na Wizkid mu kiganiro
aherutse kugira n’ikinyamakuru
gikomeye cyo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyitwa complex ,Tems yavuze adashobora gukundana n’umugabo
utagira urugwiro cyangwa utagira amatsiko yo kumenya neza
uwo bari kumwe
Yavuze ko kuba umugabo adafite ubucti
n’ubugwaneza n’amatsiko yo
kumneya neza umukunzi we uwo
mubano uba nta ntego ufite ndetse n’agaciro
Yagize ati “Ntabwo
nshobora gukundana n’umugabo udafite
urugwiro cyangwa kumena uwo bari
kumwe , iyo umuntu adafite amatsiko yo kumneya uwo bari kumwe
cyangwa matsiko y’uwo akunda nta mpamvu yo kugirana nawe umubano
Tems ukomeje
kubaka amateka mu njyana ya
Afrobeats yongeyho ko yifuza
umufasha ufite kumva , uzi kwita
ku mukunzi we ndetse unafite
ubushake bwo kubakana ejo hazaza n’uwo akunda
Yavuze kandi
ko ari umukobwa Ukunda cyane ariko
ubu ari kugerageza kuba maso no kwitonda
bitewe n’ibyo yanyuwemo mu bihe
byashize mu rukundo
Yongeyeho kandi
ko muri iki gihe yahisemo kwibanda ku kwikunda cyane no kwiyitaho mbere ne mbere kugira
ngo yubake umubano uhamye n’ubuzima bwe ubundi ibindi bikazaza nyuma
Like This Post? Related Posts