• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ingabo z’u Burundi zatsinzwe urugamba muri Kivu y’Amajyepfo zasubiye iwabo kugeza ku mugoroba wat ariki 10 Ukuboza 2025, zinyuze ku mupaka wa Kavimvira ugenzurwa na AFC/M23.

Abahaye amakuru Radio Okapi haba ku ruhande rwa Uvira n’i Bujumbura bavuze ko babonye imirongo miremire y’abasirikare b’u Burundi bambuka banyuze ku mupaka wa Kavimvira, barataha. Uyu mupaka ubu urafunze.

Kuva ku wa 9 Ukuboza2025, umupaka wa Kavimvira ku ruhande rwa RDC wagenzurwaga na AFC/M23, ndetse ni yo yafashije aba basirikare gutaha.

Aba basirikare bari bavuye ku rugamba aho bari bari mu kibaya cya Ruzizi, no mu misozi itandukanye aho barwanaga bafatanyije n’ingabo za FARDC, Wazalendo na FDLR, bahanganye na AFC/M23.

Abatangamakuru babwiye Radio Okapi ko ingabo z’u Burundi zasubiranye iwabo bikoresho byazo. Gusa Ambasaderi w’u Burundi muri RDC yahakanye amakuru y’ugutaha kw’izi ngabo.

U Burundi bwari bufite ingabo zirenga ibihumbi 20 muri Kivu y’Amajyepfo gusa intambara yo gufata Uvira yasize benshi bahasize ubuzima abandi bahungira iwabo no mu misozi ikikije Uvira.

Muri izi ntambara zo mu Burasirazuba bwa RDC, ingabo z’u Burundi zatsinzwe muri Kivu y’Amajyaruguru no mu y’Amajyepfo.

Kugeza ubu u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza na RDC ku ruhande rwa kivu y’Amajyepfo bugamije kwirinda ko hagira umwanzi wabwo ubwinjirana.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments