• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko gifite intego yo gukusanya arenga miliyari 3.728 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald mu gikorwa cyo gushimira Abasora kibaye ku nshuro ya 23 cyabaye kuri  uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025.

Yerekanye ko ugereranyije n’imisoro yakusanyijwe umwaka ushize, haziyongeraho nibura miliyari 629,2 Frw.

Niwenshuti Ronald kandi yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho hazashyirwaho imbaraga zigamije gukurikirana abasora.

Yagize ati:"Tuzashyira imbaraga mu kunoza serivisi dutanga ku basora n’abatugana bose, hibandwa ku kugabanya ikiguzi n’igihe bibatwara."

Yakomeje ati “Ubukangurambaga no guhugura abasora n’abaguzi hibandwa ku mavugurura mashya ku misoro yashyizweho. Tuzanakomeza urugendo rw’impinduka mu ikoranabuhanga ndetse tuzanabyaza umusaruro iryo koranabuhanga riduha.”

Yashimangiye kandi ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu ikoreshwa rya EBM mu bacuruzi.

Ati:"Tuzakomeza gushyira imbaraga mu ikoreshwa rya EBM no kunoza ibitagenda neza kugira ngo dukomeze korohereza abasora. Tuzakomeza gufatanya n’izindi nzego zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera kugira ngo turusheho kongera ubukangurambaga mu misoro."

Niwenshuti kandi yatangaje ko mu mezi atanu ashize guhera muri Nyakanga kugera mu Ugushyingo 2025, hakusanyijwe imisoro ingana na 1.456,3 Frw.

Yagize ati:"Mu mezi atanu ashize, Nyakanga kugeza mu Ugushyingo, twashoboye gukusanya 1.456,3 Frw mu gihe umuhigo twari dufite yari miliyari 1.449,5 Frw ukaba waragezweho ku gipimo cya 100,5%. Bikaba kandi byaragize izamuka ringana na 22% ugereranyije uyu mwaka n’umwaka utambutse."

Ku bijyanye n’amafaranga RRA ikusanyiriza uturere n’Umujyi wa Kigali, Niwenshuti yatangaje ko muri ayo mezi, hakusanyijwe arenga miliyari 39,4 Frw mu gihe intego yari iyo gukusanya miliyari 37,7 Frw.

Yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa hakiri imbogamizi zishingiye ku myumvire yo kwaka no gutanga inyemezabwishyu ya EBM ikiri hasi, kutagaragaza amakuru nyayo y’ibyinjira mu gihugu bigaragara ku bacuruzi bamwe na bamwe.

Yashimiye abasora ku ruhare bagaragaza mu kuzuza inshingano zabo neza, yizeza ko RRA izakomeza kuzuza neza inshingano zabo.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Mubiligi Jeanne Francoise, yashimangiye ko abikorera biyemeje gukomeza kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ati:"Gutanga imisoro ni ishema ku Munyarwanda wese no kubashoramari bava mu bihugu bitandukanye kuko byatwaguye mu bitekerezo no mu buryo bwo gusobanukirwa uruhare rwacu mu kwiyubakira igihugu."

Yongeyeho ati:"Turashimira ubuyobozi bwacu ko imisoro dutanga icungwa neza, bigaragarira mu bikorwa by’iterambere kandi twishimira intambwe igihugu cyacu gitera mu nzego zitandukanye, iz’ubucuruzi, uburezi, ubuzima, umutekano, ibikorwaremezo n’imibereho myiza y’abaturage. Ibi byose bifitiye abaturarwanda akamaro kanini."

Yavuze ko nubwo urwego rw’Abikorera rukomeje kugira uruhare mu ku iterambere ry’igihugu hakiri imbogamizi zishingiye ku kwishyura umwenda RRA ifitiye abacuruzi (VAT tax refund), asaba ko byashyirwamo imbaraga bikajya bikorerwa ku gihe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yashimangiye ko u Rwanda rwihaye gahunda yo kwigira binyuze mu gukusanya imisoro.

Ati:"Amafaranga yinjiye mu isanduku ya Leta mu mwaka wa 2024/2025 yagize uruhare rungana na 55,1% mu ngengo y’imari ugereranyije na 44,7% twari ho mu myaka irindwi ishize."

Yongeyeho ati:"Turashimira cyane ababigizemo uruhare bose by’umwihariko abasora bakomeje kuba ku isonga mu gutuma ingamba za guverinoma zo kwigira tuzigeraho, tunabasaba gukomeza gukora cyane kurushaho."

Yagaragaje ko nubwo igihugu gihanganye n’ibibazo byinshi kandi bikomeye ariko ubukungu bw’igihugu buzamuka ku kigero gishimishije kandi kizakomeza guharanira izamuka ry’ubukungu bwacyo.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko gusora ari inshingano za buri munyarwanda kandi ko gusora bigabanya ugutegera amaboko ku nkunga z’amahanga.

Yagize ati:"Gusora ntabwo ari inshingano z’abantu bake, ni umurimo wa twese. Umusoro wawe n’uwanjye ni yo nzira iduha kugera ku bwigenge nyabwo. Uko abasora bazagenda barushaho gusora neza ni ko Leta izagenda igabanya gukenera inkunga yo hanze, ndetse no kurushaho gushora imari mu bikorwa dukeneye na serivisi nk’Abanyarwanda. Ibibazo by’Abanyarwanda bizakemurwa n’Abanyarwanda."

Yemeje kandi ko guverinoma ishishikajwe no gukemura ibibazo abikorera bafite bishobora kubakoma mu nkokora mu mirimo yabo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments