Ishami rya
Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU)
rikorera mu mujyi wa Kigali ryemeje ko ryafashe umugore witwa
Mukandayisenga Solange ufite imyaka 40 afite udupfunyika 800 tw’urumogi.
Yafatiwe mu
karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umududugidu wa Kanyinya ku wa 11
Ukuboza 2025.?
Iri shami
rya Polisi rikavuka ko “Uyu mugore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe
n'abarurage ko asanzwe acuruza urumgi, abapolisi binjiye iwe murugo basatse
munzu bamusangana udupfunyika 750 ku
musego w'igitanda n'izindi 50 yari yahishe mu murima w'ibigori uri ku irembo. “
Akimara
gufatwa ngo yemeye ko uru urumogi ari urwe Kandi asanzwe arucuruza ariko yanga
kugaragaza aho arurangura kuri ubu akaba afungiye kuri Stasiyo ya Gisozi ndetse
dosiye yamaze gushyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB kugira ngo
akurikiranweho icyaha cyo gucuruza biyobyabwenge.
Umuvugizi
wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yatangaje ko “Polisi
y’igihugu ishimira abantu batanga
amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, kikaba ari
ikimenyetso gukomeye cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya
ibiyobyabwenge no gutahura abanyabyaha, iributsa abaturarwanda gukomeza gutanga
amakuru ku bantu bazwiho gucuruza ibibyabwenge kugirango bafatwe kuko bagira
uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.”
Polisi
y’igihugu iraburira abantu bishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge
kubireka bagashaka ibindi bakora kuko uburyo bwose bakoresha bwamenyekanye, ubu
amayeri bari gukoresha yo gufata udukapu bagaheka kuri moto kandi harimo
ibiyobyabwenge burazwi, ni mubireke mushake ibindi mukora bibateza imbere, nta
muntu wakize kuko acuruza ibiyobyabwenge, uretse gufatwa ugafungwa ubizma bwawe
bukangirika.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.
Like This Post? Related Posts