• Amakuru / MU-RWANDA


Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, yatangaje ko muri iki gihe hagiye habaho ibura ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu, biturutse ku mirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi.

Mu bihe bitandukanye umuntu aho ari abona umuriro w’amashanyarazi ugiye, mu bihe bimwe habayeho kumenyesha abahatuye ko baza kubura amashanyarazi mu masaha runaka.

Itangazo REG yasohoye ku wa 12 Ukuboza 2025, ryisegura ku bakoresha amashanyarazi kuko muri iyi minsi hagaragara ibura ryayo “biturutse ku mirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi, bityo bigateza ibura ry’umuriro hamwe na hamwe.”

REG ivuga ko iri mu nzira zo gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2025, umuriro w’amashanyarazi waburiye rimwe mu bice bitandukanye by’uturere twa Kayonza, Huye, Rubavu, Gisagara, Nyamagabe, Muhanga Musanze, Kamonyi, Rwamagana, Gatsibo, i Rilima mu Karere ka Bugesera n’ahandi.

Kugeza ubu ingo zigerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments