• Amakuru / MU-RWANDA


Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana barenga 200 baturutse hirya no hino mu gihugu, asabana na bo binyuze mu mikino itandukanye, banasangira ibyishimo bya Noheli n’Umwaka Mushya Muhire.

Ni ibirori byabereye muri Village Urugwiro ku wa 13 Ukuboza 2025.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya Madamu Jeannette Kagame busobanura ko abana bahawe impano zitandukanye kandi ko “akanyamuneza kuzuye hose, byose bigaragazwa n’uko abana bishimye”.

Igikorwa cyo gusangira iminsi mikuru isoza umwaka n’abana bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu, Madamu Jeannette Kagame amaze imyaka myinshi agikora, aho babona umwanya wo kwidagadura, bakagaragaza impano zabo, bagahabwa n’impano z’iminsi mikuru.

Amashusho agaragaza abana bari kwerekana ubuhanga bwabo mu kubyina, mu mikino irimo karate, mu kugorora ingingo n’ibindi. Abagaragaza kandi bari gusoma ibitaro, hose bari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Ni ubusabane bwitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCDA), Ingabire Assumpta.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments