• Amakuru / MU-RWANDA


Mu rwego rwo kunoza igenamigambi no guteza imbere umurimo mu Rwanda, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ndetse n'Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) hamwe n’izindi nzego bireba, bateguye igikorwa cyo gukusanya amakuru yo kwandika abantu bose badafite akazi kandi bari mu myaka yo gukora.

Itangazo ryashyizwe hanze na MIFOTRA ku wa 06 Ukuboza 2025, rivuga ko iyo gahunda yo gukusanya amakuru izakorerwa mu Turere twose tw'lgihugu, ku rwego rw'Akagari. 

Rikomeza rivuga umuturage wese uri mu kigero cy'imyaka 16 kugeza ku myaka 64 udafite akazi wifuza guhuzwa n'amahirwe y'umurimo arahamagarirwa kwiyandikisha ku Kagari kugira ngo hategurwe igenamigambi n'ingamba zo guteza imbere umurimo zishingiye ku makuru yizewe ku rwego rw'Utugari.

Iryo tangazo kandi rivaga ko usabwa kwiyandikisha ari Umunyarwanda wese udafite akazi akaba afite hagati y'imyaka 16-64 (abatarize, abarangije amashuri abanza, ayisumbuye, TVET n'amashuri makuru mu byiciro byose), akaba nta kazi afite kandi akaba yifuza kugira icyo gukora.

Ibikorwa by'ingenzi bisabwa gukorwa n'Akarere muri icyo gikorwa birimo gushyiraho itsindary'Akarere rigizwe n'Umuyobozi w'lshami rishinzwe guteza imbere umurimo n'ubucuruzi (BDE Unit), Umukozi ushinzwe ibarurishamibare ndetse n'Umukozi ushinzwe Urubyiruko mu Karere, kugira ngo bakurikirane ishyirwa mu bikorwa byo gukusanya amakuru ku bantu badafite akazi.

Hari kandi gukorana bya hafi na Digital Ambassadors bari mu Turere, kuko ari bo bazakoreshwa mu kwandika urubyiruko hifashishijwe ikoranabuhanga (sisiteme yatunganyijwe na NISR).

Itsinda ry'Akarere rigomba gukorana n'abayobozi/Coordinators ba Digital Ambassadors mu rwego rwo kunoza imikorere.

Ubushakashatsi bwo mu Kwakira 2025, ku bashomeri n’abakora mu Rwanda bukorwa na NISR, bugaragaza ko Abanyarwanda badafite akazi (abashomeri) bageze ku 754.312 bangana na 13,4%, bigaragaza igabanyuka rya 1,9% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cya 2024.

Imibare ya NISR igaragaza ko ubushomeri bwiganje mu bagore kuko abadafite akazi bangana na 15,9% mu gihe abagabo ari 11,2%. Urubyiruko rudafite akazi ruganga na 15,5% mu gihe abakuze badafite akazi ari 11,7%.

Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza kandi ko ubushomeri bwiganje cyane mu batuye mu byaro aho bangana na 14,2% mu gihe mu mijyi ho buri kuri 11,8%.

Mu Rwanda abafite imyaka yo gukora ni ukuvuga kuva ku myaka 16 ni 8.571.278. Abari ku isoko ry’umurimo ni 5.643.232 bangana na 65,8%. Biyonhereyeho 1,7% ugereranyije no mu gihembwe cya gatatu cya 2024. Muri abo abafite akazi ni 4.888.921 bangana na 57% bavuye kuri 54,3% mu gihembwe cya gatatu cya 2024.

Kabona akazi ka Leta ni ihurizo rikomeye 

Imibare ya MIFOTRA yo mu 2024/25, yerekana ko abantu 1.111.040 basabye akazi mu nzego zinyuranye za Leta. Abatoranyijwe bujuje ibisabwa ku myanya yapiganirwaga bari 673.416, mu gihe abatujuje ibisabwa batemerewe guhatanira akazi ari 437.624.

Nubwo abashaka akazi ari benshi, abitabira gukora ibizamini by’akazi ni 106.360. Bihumira ku mirari iyo bigeze ku batsinze baba 8.783, bivuze ko batageze kuri 1% na ho abashyizwe mu myanya bagera kuri 3134.

Bisobanuye ko abantu 5.223 bashyizwe ku rutonde rw’abategereje kuzahabwa imyanya igihe yaba ibonetse mbere y’amezi atandatu. Abatsinze ntibemere akazi ni 257, mu gihe abangiwe gushyirwa mu kazi ari 130.

Usesenguye neza iyi mibare usanga amahirwe yo kubona akazi ka leta mu Rwanda ari 0,003%.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments