Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abasore n’inkumi 423 binjiye mu Rwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano [DASSO], gushyira imbere inyungu z’abaturage kandi bakareba icyahungabanya imibereho myiza y’abaturage.
Ni impanuro bahawe ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza, mu
Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana,
ubwo habaga umuhango wo gusoza amahugurwa no kwinjiza abasore n’inkumi 423 mu
Rwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano [DASSO].
Abasoje amasomo y’amezi atatu barimo
abagore 125 n’abagabo 298 bakaba baturutse mu turere 13 turimo Bugesera,
Gakenke, Gatsibo, Gicumbi, Kamonyi, Kayonza,Muhanga, Musanze, Ngoma, Nyamagabe,
Nyagatare, Rulindo na Huye.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi
ry’amahugurwa rya Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti,
yavuze ko amasomo aba basore n’inkumi bahawe, abemerera gushyira imbere inyungu
z’abaturage no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Ati “ Abanyeshuri
bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye kandi izabafasha
mu kubahiriza no kunoza inshingano zabo neza. Muri ayo masomo twavuga; hari
inshingano , imiterere n’imikorere y’urwego rwa DASSO, indangagaciro
n’imyitwarire iranga umu-DASSO, gukoresha imbaraga no kibahiriza uburenganzira
bwa muntu.”
Abinjijwe muri uru rwego bavuga ko
biteguye kuzubahiriza ibyo basabwe.
Tuyisenge Épiphanie ati “ Njyewe nakuze nkunda kwinjira mu nzego
z’umutekano, kandi ubu numva ngiye gutanga umusanzu wange.”
Mizero Geoffrey ati “Gukorana n’abaturage ni umurimo woroshye ariko na none utoroshye kuko abaturage baba bafite imyumvire itandukanye, ariko kuko twavuye hano dufite icyo twatoje , tuzi kubana n’abaturage uwo ari we wese uko ateye kose.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique , yabwiye aba-DASSO ko kurinda umutekano w’abaturage w’abantu n’ibyo batunze, kurwanya ubuzererezi mu bana no kubarinda imirimo ivunanye bagasubizwa mu mashuri, kurwanya imitangire mibi ya serivisi, gukurikirana uko gahunda za leta zishyirwa mu bikorwa, ari zimwe mu nshingano zibategereje.
Ati “ Ati inshingano za DASSO zo gucunga umutekano, ni inshingano
zisaba ubwitange kandi zifite akamaro gakomeye ku nzego z’ibanze n’abaturage
muri rusange.”
Akomeza agira ati “ Kurinda umutekano w’abaturage n’ibyo batunze, ni inshingano zikomeye ariko nziza. Ni yo mpamvu dusaba ba-DASSO bose kutita ku nyungu zabo bwite ahubwo bagaharanira inyungu rusange, inyungu z’Igihugu.”