Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bukurikiranye umugabo w'imyaka 31 y'amavuko ukekwaho kwica nyirarume w’imyaka 45 y'amavuko, amuteye icyuma mu gatuza.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 18 Gashyantare 2026, ahagana Saa Kumi z’umugoroba mu Mudugudu wa Cyahafi, mu Kagari ka Duwani, mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y'Amajyepfo.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye, ukekwa yavuze ko yateye icyuma nyirarume mu gatuza ahita apfa.
Yakomeje asobanura ko intandaro yo kumutera icyuma bikamuviramo urupfu yabaye avoka 4 yari yahawe na se azikuye mu zo mama we yagurishaga azijyana iwe mu rugo, aho nyina agarukiye atangira gutongana nawe amusaba kuzigarura.
Avuga ko yasubiye iwe mu rugo arazizana yitwaje n’icyuma, nyina akomeza kumutuka maze agira umujinya agiye kumutera icyuma, nyirarume aritambika aba ari we agitera mu gatuza ahita apfa.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu nk'uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Like This Post? Related Posts