Perezida
Paul Kagame ategerejwe i Paris mu Bufaransa, aho azitabira inama mpuzamahanga
yiga ku ngufu za ‘nucléaire’, izaba ku nshuro ya kabiri, izabera i Paris ku wa
10 Werurwe 2026.
Ni inama
biteganyijwe ko izahuza abakuru b’ibihugu n’abayobozi bakuru b’inzego
zitandukanye.
Mu bakuru
b’ibihugu bazitabira iyi nama barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida
Emmanuel Macron w’u Bufaransa ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga
gishinzwe ingufu za nucléaire (AIEA), Rafael Grossi.
Nyuma y’iyi
nama biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u
Bufaransa ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo.
Iyi ni
ingingo Perezida Macron aherutse kuyiganiraho na mugenzi we DR Congo
Félix Antoine Tshisekedi ubwo yamwakiraga mu biro bye i Paris ku wa 25
Gashyantare.
U Rwanda
ruri mu bihugu mbarwa bya Afurika bimaze igihe bifite gahunda yo kubyaza
umusaruro ingufu za nucléaire.
Biteganyijwe
ko bitarenze mu myaka ya 2030, u Rwanda ruzaba rufite uruganda rwa mbere ruri
muri ubwo bwoko ndetse abakozi bagera kuri 230 uruganda ruba rukeneye ngo
rutange umusaruro, bazaba babonetse mu 2028.
Umuyobozi
Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, Dr.
Fidel Ndahayo, aheruka gutangaza ko u Rwanda rukeneye arenga miliyari 5$
(arenga miliyari 7000 Frw) mu kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire rwitezweho
kugira uruhare mu kongera amashanyarazi mu gihugu hose.
Ni uruganda
rwubakwa ku buso buri hagati ya hegitari 15 na 50 hitaruye abaturage, ndetse
nta byago ruteza kuko iyo rugize ikibazo ruhita ruzima aho gukomeza gushya ngo
rukwirakwize imirasire yangiza ubuzima.
Like This Post? Related Posts