Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukekwaho kwica umukecuru amukubise ishoka mu mutwe.
Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku wa 29 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Bwirabo, mu Kagari ka Kabagesera, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, ubwo uregwa yakinanaga urusimbi na mugenzi we akamurya amafaranga 1200Frw.
Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko nyuma yo kumurya ayo mafaranga, uregwa yagiye mu rugo iwabo w'uwamuriye amafaranga asangayo nyirakuru yicaye hanze afata ishoka yari hafi aho ayimukubita mu mutwe aramwica.
Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha akurikiranyweho, asobanura ko yishe umukecuru amwihimuraho kuko we na nyirasenge abashinja ko bamuteje ibirozi by’amadayimoni.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake uregwa akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts