• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bakurubana umunyonzi wo mu Karere ka Rubavu, wari utwaye yanyoye ibisindisha bamwinjiza mu modoka yabo, (Pandagari) ibyo bakoze bidakwiye kandi bagomba kubihanirwa.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ibyo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa ‘X’ kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025, nyuma yuko uwiyise ‘Beauty of Africa’, kuri urwo rubuga agaragaje amashusho y’Abapolisi bakurura umuntu abandi bamusunika bamwinjiza mu modoka yabo.

Beauty of Africa yashyizeho ayo mashusho ubwo yasubizaga ubutumwa Polisi bwibutsaga abantu ko gutwara ukagerayo amahoro ari amahitamo.

Yifashishije ayo mashusho Beauty of Africa yagize ati: “Hanyuma ibi na byo ni ibiki?”

Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yagize iti: “Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu taliki 16 Ukuboza 2025 aho umunyonzi yitwaraga nabi mu muhanda biturutse kuba yanyoye ibisindisha. Uburyo yafashwe ntibukwiye kandi aba bapolisi babikoze barimo gukurikiranwa.”

Ibyatangajwe na Polisi hari bamwe batabyakiriye neza bagaragaza ko abo Bapolisi nta kosa bafite kuko bageragezaga gutabara ubuzima bw’uwasinze ariko ashaka kubarwanya bitewe n’ibisindisha yari yanyoye.

Uwiyise Uwayo250 yagize ati: “Aba bapolisi njye ndumva ari abo gushimirwa kuko umuntu wasinze gutya ntabwo wamutwara ngo bikunde, bamurinze ibyago. RNP ndabashimiye”

Ghama Danny na we ati: “Aba bapolisi ahubwo bashyizemo imiyaga abasivili basigaye babasuzugura bagakabya.”

Polisi y’u Rwanda yibutsa kenshi abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha kuko bishyira ubuzima bwabo n’ubwa abo batwaye mu kaga, ndetse bikaba byaganisha ku mpanuka zitera urupfu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments