Ihuriro
AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko
badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari icyemezo cyafatanywe ubushishozi
kandi ko babizeza ko batazabasiga iheruheru kuko bizeye ko ibyo ryasabye
bizubahirizwa.
Mu rukerera
rw’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, Ihuriro AFC/M23
ryashyize hanze itangazo rivuga ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu mujyi wa
Uvira bari bamaze iminsi 10 bigaruriye.
Ni icyemezo
kitanyuze bamwe mu batuye muri uyu mujyi, byatumye kuri uyu wa Kabiri
baramukira mu myigaragambyo, bagaragaza ko batifuza ko iri huriro rirekura uyu
mujyi kuko nyuma yo kuwufata bari batangiye kuryama bagasinzira.
Mu kiganiro
cyihariye na RADIOTV10, Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Oscar Balinda yavuze
ko isi yose yiboneye ko abaturage bishimira iri huriro ryahagurukiye kurandura
akarengane n’ibikorwa bibi byimakajwe n’uruhande rwa Leta.
Ati “Abantu
bose barabibona ko abantu batakamba ko bari bageze ku mahoro n’umutekano ku
bantu bose nta vangura, bari bizeye umutekano w’abari baje kubabohora, bari
babohotse mu byukuri.”
Dr Balinda
avuga ko ari yo mpamvu iri Huriro ryasabye ko hajyaho uburyo bwizewe bwo
kurinda umutekano w’abaturage bose bo muri uyu mujyi.
Avuga ko mu gihe iri Huriro riri kwitegura kuva muri uyu mujyi, rikomeje
kugirana ibiganiro n’abaturage, byo kubahumuriza ko igihe bazaba babasize
ntakizabahungabanya.
Ati “Abaturage
bacu turaganira, turashyikirana, tuvugana na bo, na bo turi kubabwira tuti
‘ntabwo tuzabasiga iheruheru nituba abo kugenda, tuzabasigira uburyo bwizewe
kandi bwumvikanyweho bwo kubarindira umutekano’.”
Mu itangazo rya AFC/M23 ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’iri Huriro,
Corneille Nangaa, ryavuze ko kiriya cyemezo cyo kurekura Umujyi wa Uvira,
cyafashwe nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Ati “Abaturage
bacu turaganira, turashyikirana, tuvugana na bo, na bo turi kubabwira tuti
‘ntabwo tuzabasiga iheruheru nituba abo kugenda, tuzabasigira uburyo bwizewe
kandi bwumvikanyweho bwo kubarindira umutekano’.”
Mu itangazo
rya AFC/M23 ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille
Nangaa, ryavuze ko kiriya cyemezo cyo kurekura Umujyi wa Uvira, cyafashwe nyuma
yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Dr Balinda
avuga ko iki cyemezo kigamije guha amahirwe inzira z’ibiganiro ziriho zikorwa
hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iri Huriro bibera
i Doha muri Qatar.
Yavuze ko
iyo hagize umwe mu bahuza ugeza icyifuzo kuri iri huriro, rikigaho, ryasanga
gishyigikira inzira z’amahoro, rikacyubahiriza.
Dr Balinda
avuga ko nyuma ya ririya tangazo, abarwanyi ba AFC/M23 batahise bava muri uriya
mujyi, kuko icyo bakoze, ari ukugeza ku bahuza kiriya gitekerezo cyo
kuwurekura, ndetse n’ibyo iri Huriro risaba, ubundi bwakwemerwa, bakabona
kuvamo.
Yavuze ko
mbere yuko bagabwaho ibitero byatumye barwana bagafata uriya mujyi, bari mu
bice birimo Kamanyola, na Gatogota, ku buryo aho kuzasubira nyuma yo kuwuvamo
hatazabura, kandi ko na byo biri mu bigomba kuganirwaho.
Ati “Tuzareba aho twasubira ariko hose ari mu Gihugu cyacu, erega si na
bwo bwa mbere twasubira inyuma. Twigeze gusubira inyuma mu mpera za 2022 ubwo
hazaga ingabo za East African Regional Force. Rero ni ibintu duhora dukora,
twavuye no muri Walikare Centre dusubira inyuma.”
Balinda
uvuga ko ibi byose babikora mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwa politiki
buganisha ku mahoro arambye, yatangaje ko bizeye ko uruhande bahanganye
rutazuririra kuri kiriya cyemezo rugakora amarorerwa.