• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari icyemezo cyafatanywe ubushishozi kandi ko babizeza ko batazabasiga iheruheru kuko bizeye ko ibyo ryasabye bizubahirizwa.

Mu rukerera rw’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze itangazo rivuga ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu mujyi wa Uvira bari bamaze iminsi 10 bigaruriye.

Ni icyemezo kitanyuze bamwe mu batuye muri uyu mujyi, byatumye kuri uyu wa Kabiri baramukira mu myigaragambyo, bagaragaza ko batifuza ko iri huriro rirekura uyu mujyi kuko nyuma yo kuwufata bari batangiye kuryama bagasinzira.

Mu kiganiro cyihariye na RADIOTV10, Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Oscar Balinda yavuze ko isi yose yiboneye ko abaturage bishimira iri huriro ryahagurukiye kurandura akarengane n’ibikorwa bibi byimakajwe n’uruhande rwa Leta.

Ati “Abantu bose barabibona ko abantu batakamba ko bari bageze ku mahoro n’umutekano ku bantu bose nta vangura, bari bizeye umutekano w’abari baje kubabohora, bari babohotse mu byukuri.”

Dr Balinda avuga ko ari yo mpamvu iri Huriro ryasabye ko hajyaho uburyo bwizewe bwo kurinda umutekano w’abaturage bose bo muri uyu mujyi.
Avuga ko mu gihe iri Huriro riri kwitegura kuva muri uyu mujyi, rikomeje kugirana ibiganiro n’abaturage, byo kubahumuriza ko igihe bazaba babasize ntakizabahungabanya.

Ati “Abaturage bacu turaganira, turashyikirana, tuvugana na bo, na bo turi kubabwira tuti ‘ntabwo tuzabasiga iheruheru nituba abo kugenda, tuzabasigira uburyo bwizewe kandi bwumvikanyweho bwo kubarindira umutekano’.”


Mu itangazo rya AFC/M23 ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa, ryavuze ko kiriya cyemezo cyo kurekura Umujyi wa Uvira, cyafashwe nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Ati “Abaturage bacu turaganira, turashyikirana, tuvugana na bo, na bo turi kubabwira tuti ‘ntabwo tuzabasiga iheruheru nituba abo kugenda, tuzabasigira uburyo bwizewe kandi bwumvikanyweho bwo kubarindira umutekano’.”

Mu itangazo rya AFC/M23 ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa, ryavuze ko kiriya cyemezo cyo kurekura Umujyi wa Uvira, cyafashwe nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Dr Balinda avuga ko iki cyemezo kigamije guha amahirwe inzira z’ibiganiro ziriho zikorwa hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iri Huriro bibera i Doha muri Qatar.

Yavuze ko iyo hagize umwe mu bahuza ugeza icyifuzo kuri iri huriro, rikigaho, ryasanga gishyigikira inzira z’amahoro, rikacyubahiriza.

Dr Balinda avuga ko nyuma ya ririya tangazo, abarwanyi ba AFC/M23 batahise bava muri uriya mujyi, kuko icyo bakoze, ari ukugeza ku bahuza kiriya gitekerezo cyo kuwurekura, ndetse n’ibyo iri Huriro risaba, ubundi bwakwemerwa, bakabona kuvamo.

Yavuze ko mbere yuko bagabwaho ibitero byatumye barwana bagafata uriya mujyi, bari mu bice birimo Kamanyola, na Gatogota, ku buryo aho kuzasubira nyuma yo kuwuvamo hatazabura, kandi ko na byo biri mu bigomba kuganirwaho.
Ati “Tuzareba aho twasubira ariko hose ari mu Gihugu cyacu, erega si na bwo bwa mbere twasubira inyuma. Twigeze gusubira inyuma mu mpera za 2022 ubwo hazaga ingabo za East African Regional Force. Rero ni ibintu duhora dukora, twavuye no muri Walikare Centre dusubira inyuma.”

Balinda uvuga ko ibi byose babikora mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwa politiki buganisha ku mahoro arambye, yatangaje ko bizeye ko uruhande bahanganye rutazuririra kuri kiriya cyemezo rugakora amarorerwa.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments