Elon Musk yabaye umukire wa mbere wagejeje kuri miliyali $600 asiga ikinyuranyo cya miliyali $200 kuri Larry Page utunze miliyali $274
Ku wa mbere tariki 15 Ukuboza 2025 Elon Musk yabaye umuntu wa mbere ku isi wagejeje miliyali $600 asiga intera ya miliyali $200 ku mukire wa kabiri. Ibi Elon Musk abikesha sosiyete afitemo imigabane zitwa;Space X ikora ibyogajuru ndetse na Tesla. Mu ntangiriro z’Ukuboza Space X agaciro kayo karatumbagiye iva kuri miliyali $400 igera kuri miliyali $800.
Elon Musk afitemo imigabane ya 42% iyo migabane mbere yari ifite agaciro ka miliyali $168 agera kuri miliyali $677.
Space X yabwiye Forbes ko mu 2026 izaba ifite agaciro ka tiriyali $1.5. Iki kinyamakuru cyatangiye gukora inkuru z’abakire kuva mu 1987. Muri uwo Forbes yabonye abakire 140. Byasabye imyaka 20 kugirango Forbes ibona abakire 1000. Mu mwaka wa 2000 isi yari ifite abatunze za miliyali basaga 2000.
Nyuma y’imyaka umunani Forbes yabonye abakire batunze miliyali basaga 3,028, muri uyu mwaka urutonde rw’abatunze miliyali biyongereyeho 247. Kuri ubu isi itunze abakire bafite za tiliyali $16.1. Mu 2024 ayo abaherwe batunze yazamutseho tiliyali $2. Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite abatunze za miliyali 902, hagakurikiraho Ubushinwa bufite abaherwe 516,Ubuhinde bufite 205.