Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze umwarimu wo mu ishuri ryisumbuye ry’imyuga (TSS Mutenderi) mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri.
Amakuru avuga uyu mwarimu yafashwe ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko uwo mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri muri Groupe Scolaire Matongo, yagiye kuri uwo mwarimu bagatindana.
Ibyo byabaye nyuma y'uko uwo mwarimu yari yasabye uwo mwana w’umukobwa ko yajya kumusura.
Kugeza ubu umwarimu ukekwaho icyaha cyo gusambanya uwo mwana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo, mu gihe iperereza rigikomeje ari nako dosiye ye itunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
RIB yongeye kwibutsa abantu ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza, kandi abakora umwuga wo kurera bawukora neza kuko barerera igihugu.
Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu mukuru usambanya umwana, iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Like This Post? Related Posts