• Amakuru / MU-RWANDA


Kuri uyu 17 ukuboza 2025, ku kiraro gihuza umurenge wa Jali n’uwa Jabana, kigahuza akagari ka Bweramvura n’aka Buhiza mu mujyi wa Kigali,  hagaragaye umurambo w’umusore wakoraga akazi ko gutwara moto.

Umurambo wa Nyakwigendera Ntakirutimana Moise uzwi nka Murundi w’imyaka 35 wasanzwe waguye munsi y’ikiraro, moto iwuri hejuru.

Bamwe mubatabaye bemeza ko muri iki kiraro haherukaga no kugwamo umukecuru arapfa.

Motard bakoranaga avuga ko Murundi (Ntakirutimana) yakundaga kwinywera agacupa, akavuga ko wasanga yari yasomyeho.

“Murundi twakoranaga mu kimotari ariko yikundiraga n’agacupa, ashobora kuba yaguyemo cyangwa se akaba kwakundi ugenda udandabirana moto ikaza igusangamo, kuko moto iyo idandabiranye irakujugunya nayo ikaza igusangamo.”

Umwe muri benewabo avuga ko inkuru y’urupfu rwe yayumvise saa kumi za mu gitondo ndetse ko bishobora kuba byatewe n’ubusinzi kuko iwabo bari bagurishije isambu

“Inkeragutabara zo mu kagari ka Buhiza, nizo zaduhamagaye zitubwira y’uko yapfuye, gusa biravugwa iwabo bari bagurishije isambu buri mwana wese bamuhaye ku mafaranga, bikaba bishoboka ko ya selebuye (celebre bivugwa kwishima) moto ikamurenza umuhanda nk’uko birimo kuvugwa.”

Icyo abaturage bahurizaho ni uko urupfu rwe rudasobanutse bashingiye kukuba atambaye kasike (casques) ndetse n’aho yaguye bakabishingira ko bakeka ko yaba yishwe.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yemeje amakuru y’urupfu rwa Ntakirutimana avuga ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments