Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yimwe ijambo mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC) kubera amadeni igihugu cye kiwurimo.
Aya madeni akomoka
ku ngabo za SADC zari zishinzwe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Ntara
ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu mpera za 2023 kugeza mu ntangiriro za 2025.
Ingabo za SADC zatashye hagati muri uyu mwaka nyuma
y’ubwumvikane na M23. Zari zimaze amezi mu bigo byazo biri mu bice bikikije
Goma zimeze nk’imfungwa z’intambara, nyuma yo kwamburwa uyu mujyi.
Leta ya RDC yasabwaga kwishyura umusanzu wa miliyoni 200$ wo
gufasha izi ngabo zaturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi gusohoza
inshingano zazo neza muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bihugu bitatu byagaragaje ko kuba RDC itarishyuye umusanzu
wose byatumye ingabo zabyo zidakora neza akazi kazo, bituma byiyishyurira
amafaranga yabyo.
Muri Kanama 2025, SADC yihanangirije Leta ya RDC, iyimenyesha ko
igomba kwishyura bwangu ikirarane cya miliyoni 48$ muri uyu musanzu, bitaba
ibyo ikazafatirwa ibihano bishingiye ku mategeko agenga uyu muryango.
Mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya SADC yayobowe na
Perezida Cyril Ramaphosa ku wa 17 Ukuboza 2025 hifashishijwe ikoranabuhanga
rihuza amashusho rya video-conference, Tshisekedi yangiwe kuvuga ijambo kubera
iki kirarane.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barindwi: Ramaphosa wa
Afurika y’Epfo, Tshisekedi wa RDC, Duma Boko wa Botswana, Col Michael
Randrianirina wa Madagascar, Daniel Chapo wa Mozambique, Dr. Nentumbo
Nandi-Ndaitwah wa Namibia na Hakainde Hichilema wa Zambia.
Mu nama zahuje inzobere n’abaminisitiri bo muri SADC zitegura iy’abakuru b’ibihugu, na bwo abahagarariye Leta ya RDC bangiwe kugira icyo bavuga bazira ko igihugu cyabo cyanze kwishyura aya mafaranga asigaye.