• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko mu Marange I Nyamirambo, umusore w'imyaka 18 y'amavuko witwa Nsengiyumva Flugence yakubise ingumi mugenzi we witwa Ndayisenga Elia uzwi nka Pasiteri bakoranaga muri restaurant bapfa amafaranga bari bahawe n'umikiriya (Tip) bimuviramo urupfu.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu,  tariki ya 17 Ukuboza 2025, mu Kagari ka Biryogo, mu Murenga wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko Nsengiyumva Flugence na mugenzi we yishe witwa Ndayisenga Elia bakoraga akazi ko guhamagara/gushakira abakiriya restaurant y'uwitwa Uwimpuhwe Sumaya iherereye mu Marange.

Bivugwa ko aba bombi bapfuye amafaranga y'inyongera akunze (Tip) bahawe n'abakiriya bakiriye nyuma bananirwa kuyagabana bituma  Nsengiyumva akubita ingumi Ndayisenga ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru, avuga ko Nsengiyumva yishe mugenzi we koko nyuma yo kunanirwa kugabana amafaranga bari bamaze guhabwa n'umukiriya.

Yagize ati:"Bazanye abakiriya batatu nyuma baza guhabwa amafaranga bananirwa kuyagabana Nsengiyumva Flugence akubita ingumi Ndayisenga Elia arapfa."

CIP Gahonzire yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro mu gihe Nsengiyumva Flugence wishe mugezi we yatawe muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake uregwa akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments