Abaturage bo mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, bavuga ko bahangayikishijwe n'urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge rugateze umutekano muke.
Bakomeza bavuga ko urwo rubyiruko rukora ibikorwa by'urugomo bigatuma bamwe bahatakariza ubuzima.
Umwe yagize ati:"Ruriya rumogi banywa nirwo rutuma bica abantu. Ejobundi mu Mudugudu wa Rucyamo bakuyemo umugore nyababyeyi, bamujyana kwa muganga aza gukira. Bishe n'umuhungu bita Ruhuga bumteye ibuye mu mutwe ubu yasize abana batandatu (6). Abo bose barabica barangiza bagatoroka."
Undi muturage yakomeje agira ati:"Dufite case eshatu (3) muri uyu Mudugudu, hari umugore wakubiswe n'umusore w'imyaka 25, uwo ni we wari mukuru. Undi wa 21 yateye ibuye umugabo mu mutwe arapfa asiga abana batandatu (6), none n'undi aragiye yishwe n'umusore wa 21."
Aba baturage bavuga ko intandaro y'ibyo bikorwa by'urugomo ari ibiyobyabwenge bikoreshwa n'urwo rubyiruko.
Umwe ati:"Ndabihamya mbishimangira ko babikoreshwa n'ibiyobyabwenge banywa birimo na mugo, shisha, urumogi ndetse hari n'inzoga yitwa Mukongomani iri kuva muri Congo bari kwihata kurusha kunywa amazi. Ibyo rero nibyo bibatera kuzamuka bagakora ibikorwa by'urugomo. Turasaba ko Polisi n'izindi nzego zadufasha urubyiruko rwacu rwayobye."
Bakomeza bavuga ko hari n'abana bishoye mu biyobyabwenge, aho usanga umwana w'imyaka 12 ari mu kabari ari kunywa inzoga n'itabi.
Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo aba baturage basaba ko urwo rubyiruko rwashakirwa akazi rukora ndetse n'abari mu myaka yo kwiga bagasibizwa mu ishuri.
Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu ku cyo buteganya gukora kuri iki kibazo ariko Umuyobozi w'aka Karere Mulindwa Prosper, ntiyshimye kwitaba telefone, gusa mu gihe yagira icyo avuga kuri iki kibazo twazakibagezaho mu nkuru itaha.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.
Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.
Like This Post? Related Posts