• Amakuru / POLITIKI


Uganda irateganya kwakira inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere, ikazaba yiga ku mutekano wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba kubera imirwano ikomeje gusakiranya ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, yabwiye ikinyamakuru ChimpReports ko imyiteguro y’iyo nama yamaze gutangira.

Ati: “Ni byo, inama izibanda ku kuba umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 uheruka kwigira imbere (kwigarurira ibice bishya) mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse n’ikura ry’ikibazo cyerekeye ibikorwa by’ubutabazi.”

Uyu yunzemo ko “intego nyamukuru y’iyi nama ni ukwirinda amakimbirane y’akarere.”

Amakuru avuga ko nta gihindutse iyo nama izaba ku Cyumweru gitaha, gusa ntiharamenyekana abakuru b’ibihugu bayitumiwemo.

Mu byumweru bitatu bishize ni bwo muri Kivu y’Amajyepfo imirwano yongeye kubura hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande Leta ya Kinshasa, mbere y’uko izo nyeshyamba ziyobowe na Gen. Sultani Makenga zigarurira ibice byinshi birimo n’Umujyi wa Uvira zafashe ku wa 9 Nzeri.

Izi nyeshyamba icyakora ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza zatangiye kuva muri uriya mujyi wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ibihugu birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ifatwa rya Uvira n’ibice byegereye umupaka w’u Burundi kandi byatumye umwuka urushaho kuba mubi hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda rushinjwa gushyigikira AFC/M23.

Gitega ivuga ko mu mirwano yabaye mu byumweru bishize hari ibisasu byarashwe ku butaka bwayo, ibyatumye yihaniza u Rwanda ndetse iruburira ko mu gihe “ibitero byarwo” byakomeza, ibihugu byombi bishobora kwisanga mu ntambara yeruye.

U Rwanda ruhakana kuba rwararashe ku butaka bw’u Burundi, ahubwo rwo rukavuga ko ubwo Ingabo zabwo zari zihanganiye na AFC/M23 mu gace ka Kamanyola hari ibisasu byazo bwaguye mu Bugarama.

Icyakora mu rwego rwo gucubya umwuka mubi wari watangiye gututumba, ibihugu byombi biheruka guhurira mu nama yahuje inzego z’umutekano mu mpera z’icyumweru gishize.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments