• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yagarutse ku rugendo rwe rw’imyaka 11 amaze mu muziki, anagaragaza inkomoko n’igisobanuro cy’igitaramo cye kizwi nka “Icyambu”, agiye gukora ku nshuro ya kane.


Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2025, Israel Mbonyi yavuze ko igitaramo “Icyambu 4” kizabera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025, kigamije gufasha abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu mwuka wo kuramya no kwegera Imana.

Yanatangaje ko ateganya no gutaramira mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026, mu gitaramo kizafasha Abanyarwanda kwinjira mu mwaka mushya wa 2026 basenga kandi bashima Imana.

Israel Mbonyi yasobanuye ko n’ubwo yize amasomo ajyanye na "Pharmacy", umutima we wamuhoragamo umuhamagaro wo gukorera Imana binyuze mu muziki.

Ati: "Njyewe nari mbizi ko nzakorera Imana, nzaririmba, ariko sinari nzi ko bizagera kuri uru rwego cyangwa aho bigeze uyu munsi. Ibyo byari mu mutima wanjye kuva kera. Nari ndi muri Pharmacy ndiga, ariko ndi no guhimba indirimbo

Israel Mbonyi yagarutse ku buryo izina rye ryabanje kumubera ikibazo, ariko nyuma rikarushaho kugira igisobanuro gikomeye mu buzima bwe n’umurimo akora, kugeza ubwo yanasohoye indirimbo yitwa “Icyambu”.

Ati: “Imana impamagara, yampamagaye mu izina ryanjye, irambwira 
ngo witwa Mbonyicyambu nzakugira icyambu cy'abantu bose. Ariko iryo 
zina ntabwo narikundaga kugeza n'aho nari naragiye ku ishuri niyita "Mbonyimfura 
Eric" uko ni ko nari nariyise, kubera kudakunda izina, aho nari mu mashuri abanza."

Yasobanuye ko uko gusobanukirwa n’igisobanuro cy’iryo zina ari byo byaje kuba imvano y’igitaramo “Icyambu”, aho abantu b’ingeri zitandukanye bahurira bakaruhuka mu mwuka, bagasengera hamwe kandi bagahindurirwa ubuzima.

Israel Mbonyi yavuze ko mu bitaramo binyuranye yakoze, yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abantu bagize impinduka mu buzima bwabo. 
Ati: “Ikintu kinkora ku mutima ni abantu bampa ubuhamya, bakambwira ko bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, abandi bakavuga ko bakize binyuze mu bitaramo byanjye.”

Yongeyeho ko ibi bitaramo byabaye umwanya wihariye kuri benshi, kuko babanza kwizihiza Noheli mu miryango yabo, hanyuma mu masaha y’umugoroba bakitabira igitaramo cye cyo kuramya Imana.

Abajijwe igihe n’imbaraga bisaba gutegura igitaramo nk’iki, Israel Mbonyi yavuze ko bisaba imbaraga nyinshi, ariko bikoroha bitewe n’abantu bakorana. Ati: “Nta muntu wabishobora wenyine. Bisaba abantu benshi, atari njyewe gusa.”

Yavuze ko igitekerezo cyo gukora igitaramo kuri Noheli cyaturutse ku nshuti ze zirimo Mushyoma Joseph ‘Boubou’ na David Bayingana, bamugiriye inama yo gutinyuka agakora icyo gitaramo n’ubwo yumvaga abifitiye impungenge. Ati: “Ni abo bantu babiri banteye imbaraga zo kuhakorera igitaramo. Ndabashimira cyane.”

Mu kwitegura “Icyambu 4”, Israel Mbonyi yatangaje ko azifashisha indirimbo nyinshi zigize Album ye ya Gatanu, anemeza ko yiteguye gukora ibidasanzwe
.
Mu myaka 11 ishize, Mbonyi yabaye umwe mu bahanzi bake b’indirimbo zo kuramya Imana bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’uyu muziki mu Rwanda no mu karere.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Nina Siri,” “Ku Musaraba,” “Hari Impamvu,” “Intashyo,” “Icyambu,” “Ku musaraba” n’izindi nyinshi zakomeje gukoreshwa mu materaniro no mu masengesho hirya no hino.
Yashyize hanze Album nyinshi zakunzwe, aho buri imwe yagaragazaga intambwe nshya mu mwuga we, haba mu myandikire y’indirimbo, mu mitegurire y’umuziki no mu bwiza bw’amashusho (Video Clips).

By’umwihariko, igitekerezo cy’igitaramo “Icyambu” cyabaye ikimenyetso cyihariye kimuranga, aho yakomeje kugihindura umwanya wo guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye bagasenga kandi bagahumurizwa.

Israel Mbonyi kandi yagaragaye mu bitaramo bikomeye byo mu gihugu no hanze yacyo, by’umwihariko mu bihugu byo muri Afurika no hanze yayo, bituma izina rye rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umuhanzi wihariye mu ndirimbo zo kuramya Imana.

Mu myaka amaze mu muziki, Mbonyi yakomeje kwirinda impaka n’amakimbirane ashingiye ku buzima bwe bwite, ahitamo ko izina rye rimenyerwa cyane n’umuziki we n’ubutumwa awutanga aho kurimenyerwa n’ibihuha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments