• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abaraperi b'amazina akomeye mu Rwanda bategerejwe mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.

Iki gikorwa cyabaye ku  wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025. Abaraperi barimo Bull Dogg, P Fla, Young Grace, Jay C, Kenny K-Shot, Bruce The 1st, Fifi Raya n'abandi, basobanuriwe ko Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ibitse amateka menshi mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Babwiwe ko impamvu ya mbere iyi ngoro ”iri hano [ku Kimihurura] ni ukubera ko iyi nyubako mubona, mu 1993 yacumbikiye abanya-Politiki ba FPR Inkotanyi, ibindi ni uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwatangiriye hano. Iyi ngoro yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2017 ku itariki 13 Ukuboza”.

Beretswe ibintu bitandukanye birimo uko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uko FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza irangiye mu gihugu hose.

Bull Dogg  yavuze ko hari ibintu byinshi yasanze atari azi ndetse anakangurira abatarahasura kubikora. Ati: “Nasanze hari ibintu byinshi ntari nzi ku mateka yo kubohora igihugu kubera ko iyi nzu ni cyo yerekana cyane, hari byinshi nize ku mateka y’ukuntu igihugu cyabohowe. 

Ikindi ni uko nakangurira n’Abanyarwanda muri rusange bashaka kumenya amateka y’igihugu cyabo gukangukira kujya basura ahantu nk'ahangaha herekana amateka y’igihugu”.

P-Fla we yavuze ko yahakuye n’imirongo. Ati: ”Urumva njyewe ndimo ndakora na Album yanjye igaruka ku byo tumaze kugeraho uyu munsi, urumva ni amahirwe ngize ngiye guhita mbibyaza umusaruro hano harimo imirongo”.

FIFI Raya nawe yavuze ko hari byinshi amenye nyuma yo gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati:”Mu by'ukuri nari mbiziho ariko ntabizi byose, rero ndushijeho kumenya byinshi. Ndahageze ndahamenya nanjye nzagenda nigishe abatarahagera bazaze kuhasura nabo bagire ubunararibonye bwo kumenya amateka yaranze igihugu cyacu. 

Yavuze ko imwe mu nkuru yamukoze ku mutima cyane ari aho yeretswe abaganga barimo barakura isasu mu musirikare mugenzi wabo. 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments