Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yanyomoje impuha zavugaga ko asigaye yarabaswe n’ibiyobyawenge birimo “Urumogi” na “Mugo”.
Yabigarutseho mu kiganiro na Irene Murindahabi wa MIE EMPIRE avuga ko abantu banywa urumogi ndetse babaswe n’ibiyobyawenge badasa nawe.
Yagize ati”Ubuse abanywa ibiyobyabwenge basa uku. Narabyumvise ariko tugira abantu bagira amakuru, ibihuha, abasesengura n’abagendera mu kigare.”
“Ntabwo nkunda kwisobanura mu bintu bishobora kunshyira hasi. Sinigeze nkunda ukuntu byavuzwe, ibiyobyabwenge byayobya ubwenge kandi njye ndi muzima”
Bruce anyomoje aya makuru, nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bahwihwisa ko yabaswe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi.