• Amakuru / MU-RWANDA


Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri basabanye n’Intwaza zo mu Rugo rw’Impinganzima rwa Huye, mu rwego rwo kwifurizanya iminsi mikuru ya Noheli ndetse n’ubunani bwa 2026, hashimwa icyerekezo cyiza cy’ubuyobozi bw’u Rwanda buhora hafi Intwaza.

Ni ibirori byabereye mu rugo rw’Impinganzira rwa Huye, ruherereye mu Murenge wa Mukura, mu Kagari ka Bukomeye ku wa 19 Ukuboza 2025, kikaba ari igikorwa ngarukamwaka cya Unity Club Intwararurumuri ikora hagamijwe gususurutsa ababyeyi b’Intwaza, berekwa urugwiro, cyitabiriwe kandi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’Umurenge wa Mukura, ingabo ,RIB, Polisi, abanyamadini ndetse n’abaturanyi b’uru rugo.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Kayumba Uwera Marie Alice, yavuze ko iyi gahunda igamije gushimira aba babyeyi ubutwari bagize mu buzima bwabo banga guheranwa n’agahinda.

Ati “Batubereye urugero batwubakamo ubuhaderanwa nk’indangagaciro y’umuco nyarwanda. Kuba barahekuwe bakanicirwa abo bari barashakanye, bakanatwarirwa imitungo, hari umuntu abitekereza akumva ataba agihumeka cyangwa ngo aseke, ariko bo baratwaza bagaseka, bagakora.’’

Yakomeje avuga ko uretse kwishimana bijyanye n’iminsi mikuru, harimo no kubihanganisha kuko bamaze iminsi bashyingura bamwe mu ntwaza z’i Huye, aho bashyinguye 12 bitabye Imana mu mwaka wa 2025, ariko hishimirwa ko baherekejwe neza mu gakiro gakwiye ikiremwamuntu.

Intwaza Nyirangirumwami Azela, umwe mu babyeyi wavuze mu izina ry’abandi baba mu Impinganzima ya Huye, yavuze ko biyubatse kandi bagasezerera agahinda, kuko begamiye Perezida Kagame na Madamu we, bahora babasengera ngo bakomeze bubake u Rwanda.

Ati ‘‘Twarakomeye, ntitukiri incike, amaganya twarayaretse, nta maganya akiba hano. Turashima cyane Perezida Kagame na Madamu we. Nubwo abagome bari badutwaye byose, abana ndetse n’incuti, aho twabonaga ko twari kuzajya turibwa n’imbeba mu nzu, none turashyigikiwe, muduha Noheli, kandi ntaho twari kujya tuyikura. Nti tuganya ahubwo turashima.”

Iyamuremye Régine wari uhagarariye ubuyobozi bwa Unity Club Intwararumuri, yavuze ko mu bikorwa nyamukuru by’umwaka Unity Club Intwararumuri ishyiramo imbaraga, harimo n’icyo gusangira no kwifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya mwiza ababyeyi b’Intwaza bo mu ngo z’Impinganzima aho ziri hose, babisanisha n’uko abana bajya gusura ababyeyi babo mu bihe nk’ibi.

Ati “Buri gihe mu mpera z’umwaka tuza mu rugo rw’ababyeyi bacu kugira ngo tubifurize Noheli nziza n’Umwaka Mushya muhire, kandi tunabagenere impano, nk’uko umwana wese ufite uburere abigenzereza umubyeyi we. Uyu ni umwe mu mihigo tugira, kandi duterwa ishema no kuwesa kuko uhuza n’intego yacu yo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.’’

Urugo rw’Impinganzima rwa Huye rutuwemo n’ababyeyi 103, barimo abasaza 8 n’abakecuru 95.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments