• Amakuru / POLITIKI


Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kafashe umwanzuro wo kongerera igihe ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ryibandwaho.

Iki cyemezo cyafashwe ku mugoroba wo ku wa 19 Ukuboza 2025, ibihugu bigize aka kanama bigaragaza ko gishingiye ku kuba AFC/M23 ikomeje kwagurira ibirindiro mu Burasirazuba bwa RDC, kuva ubwo yongeraga gufata intwaro mu mpera za 2021.

Biteganyijwe ko ubutumwa bwa MONUSCO buzarangira tariki ya 20 Ukuboza 2026. Izakomeza igire abasirikare 11.500, abapolisi 443 indorerezi zo mu rwego rwa gisirikare n’abandi bakozi bo mu rwego rwa gisivili; bose hamwe bagera kuri 600.

Inshingano za MONUSCO ni ukurinda umutekano w’abasivili, gukumira, gusubiza inyuma no guhagarika ibitero bigabwa ku nkambi z’impunzi, gutanga ubufasha muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi no gukurikirana ko ibihano ku igurwa ry’intwaro byubahirizwa.

Ibihugu bigize aka kanama byemeje ko MONUSCO izakomeza gukorera bihoraho muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, ariko ko inafite inshingano yo kujya kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge muri Kivu y’Amajyepfo, hashingiwe kuri gahunda y’ibiganiro by’amahoro bya Doha.

Imikorere y’umutwe w’ingabo zidasanzwe za MONUSCO (FIB) yavuguruwe kugira ngo izarusheho kugira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC. Uyu mutwe w’ingabo washinzwe mu 2013 uzajya ugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro, waba uri wonyine cyangwa ukorane n’ingabo za RDC.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishimiye kuba ibikorwa bya MONUSCO bigiye gushyigikira gahunda ya Perezida Donald Trump yo kugarura amahoro mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

AFC/M23 yavuye mu Mujyi wa Uvira yari imazemo icyumweru, isaba Amerika n’abandi bahuza gushyiraho uburyo bwizewe bwo kubungabunga umutekano w’abasivili baho. Byamenyekanye ko iri huriro ridashaka ko ingabo za RDC n’izo bikorana ziwusubiramo.

Umudipolomate wa Amerika ushinzwe ibikorwa byihariye bya politiki, Jennifer Locetta, yagaragaje ko AFC/M23 ikwiye kujya mu ntera y’ibilometero bigera kuri 75 iva mu mujyi wa Uvira, kugira ngo byorohe kugena igice kitarangwamo ingabo.

AFC/M23 ibaye yubahirije ubusabe bwa Amerika nk’uko yayubashye ubwo yayisabaga kuva mu mujyi wa Uvira, yasubira mu birindiro yahozemo mbere y’uko imirwano itangira mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, muri Kamanyola, ikaba mu bindi bice birimo Kiliba, Luvungi, Sange na Katogota.

Ibihugu bigize Akanama ka Loni gashinzwe umutekano byasabye AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC kubahiriza agahenge kugira ngo ibiganiro bifasha akarere kugera ku mahoro arambye bigende neza.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments