Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yashimiye itorero rya ADEPR ku ruhare rwaryo mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu burezi, kwita ku buzima n’umusanzu mu mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Ibi ni ibyavugiwe mu
birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 itorero rya ADEPR rimaze rishinzwe
mu Rwanda, ku wa 20 Ukoboza 2025.
Itorero rya ADEPR mu Rwanda ryatangiye mu 1940 mu Karere ka
Rusizi, ubu ni mu Rurembo rwa Gihundwe, ritangijwe n’abamisiyoneri bo muri
Suede bari bavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Kugeza uyu munsi iri torero ribarirwa abakirisito barenga
miliyoni eshatu mu gihugu hose, indembo icyenda n’insengero zirenga 2000 hirya
no hino mu gihugu.
Mu myaka iri torero rimaze ryagiye rikora ibikorwa bitandukanye
birimo kubaka amashuri aho rifite amashuri arenga, kubaka amavuriro n’ibitaro,
gukora amatsinda agamije ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, agamije gukura
Abanyarwanda mu bukene n’ibindi.
Habimana yagaragaje ko urwo ari ruhare rukomeye mu mibereho
myiza y’abaturage ndetse no gufasha umuturage kugira icyerekezo n’icyizere
cy’ejo hazaza.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro gakomeye ubufatanye
n’Imiryango Ishingiye ku Myemerere. Ubu bufatanye bufatwa nk’inkingi ikomeye mu
kubaka umuturage ufite indangagaciro, ushoboye kandi ugira uruhare mu
iterambere ry’Igihugu. Iyo Leta n’Imiryango Ishingiye ku Myemerere bikorera
hamwe, bigira umusanzu ufatika mu guhindura imibereho y’imiryango n’abaturage
muri rusange.”
Uretse ivugabutumwa ADEPR yagiye ikora n’ibikorwa bigamije
gukura abaturage mu bukene, birimo gukora amatsinda y’ubwizigame aho abarenga
ibihumbi 233 bari mu matsinda arenga ibihumbi 11 hirya no hino mu gihugu ndetse
ayo matsinda yose amaze kugira ubwizigame bw’arenga miliyari 2 Frw.
Umushumba mukuru wa ADEPR, Isaie Ndayizeye, yavuze ko ibikorwa
byabo bitagarukira ku ivugabutumwa gusa ahubwo bareba n’imibereho myiza
y’abaturage.
Ati “Ntabwo dukiza umuntu w’imbere gusa ahubwo dukiza n’umuntu
w’inyuma agasa neza, agaseka akanezerwa. Mu myaka 85 ni byinshi twishimira
ariko by’umwihariko ubuzima bw’abantu bwahindutse ni ishimwe rikomeye cyane.”
Uyu muyobozi yashimye Perezida Paul Kagame wayoboye Ingabo za
RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akanayobora Abanyarwanda mu
rugendo rwo kongera kubaka igihugu.
Mu kwizihiza iyi sabukuru ADEPR yanatashye televiziyo yayo nshya
yiswe ‘Life TV’ izajya icaho ibikorwa by’ivugabutumwa bitandukanye ndetse
n’ibindi bikorwa by’iri torero.
Mu myaka itanu iri imbere kandi ADEPR iteganya gushyira imbaraga
mu guteza imbere imiyoborere myiza, ikoranabuhanga, iterambere ry’abakirisitu
n’ibindi bitandukanye.
Iri torero kandi ryiyemeje ko mu myaka 15 iri imbere ubwo rizaba
ryizihiza isabukuru y’imyaka ijana mu 2040, rizaba nibura rimaze gukuba kabiri
umubare w’abayoboke b’idini ryabo ndetse baravuguruye ibikorwa byose
bitakijyanye n’igihe uhereye ku nsengero kugeza ku bindi bikorwa remezo byose
by’iri torero.