Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse n’ibyatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi wavuze ko Ihuriro AFC/M23 rigomba kuva mu bice byose ryafashe.
Ni imyigaragambyo yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, aho Abanyekongo benshi bigabije imihanda mu bice binyuranye by’uyu mujyi ugiye kuzuza umwaka ugenzurwa na AFC/M23.
Ni imyigaragambyo ibaye nyuma yuko Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUSCO) zongerewe igihe zikageza tariki 20 Ukuboza 2026.
Nanone kandi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yavuze ko Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwe, aho yongeye kuvuga ko rifashwa n’u Rwanda, ngo rigomba kurekura ibice byose ryafashe.
Ibi byatumye bamwe mu Banyekongo baba mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, bagira umujinya mwinshi, kuko bamaze kubona itandukaniro ryo kuba mu bice bigenzurwa n’iri huriro n’ibiri mu maboko ya Leta, bakavuga ko ibyatangajwe na Tshisekedi “akwiye kubivuga avuye aho” kuko bamaze kubona amahoro batigeze bagira mbere.
Aba Banyekongo bo mu Mujyi wa Goma kandi, bari kugaragaza agahinda batewe no kuba iri Huriro ryarekuye Umujyi wa Uvira, bakavuga ko batewe impungenge na bagenzi babo bo muri uriya mujyi bagiye kongera gusubira mu bibazo nyamara bari bagiye kubona agahenge.
Ubwo AFC/M23 yatangazaga ko igiye gukura abasirikare bayo mu Mujyi wa Uvira, n’ubundi abatuye muri uriya mujyi bahise birara mu mihanda, bamagana icyo cyemezo, kuko bari batangiye gusogongera ku mahoro bahabwa niryo huriro .
Gusa iri Huriro ryabizeje ko “ritabasize iheruheru” kuko ryari ryasabye ko uyu mujyi urindirwa umutekano n’ingabo zidafite aho zibogamiye kugira ngo ryizere ko abawutuye bazakomeza gutekana