• Amakuru / MU-RWANDA


Abasore batatu bigize ibihazi bateye u Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabihanga (Groupe Scolaire Nyabihanga) mu Murenge wa Gikundamvura, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, bambura abanyeshuri ibiryo bari bari kurya ku ishuri barabirya, banakomeretsa abarimu batatu bari batabaye.

Urwo rugomo rwabaye mu Cyumweru gishize, inzego z'umutekano zaratabaye zifata umwe mu gihe abandi bahise bacika bakaba bagishakishwa.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Nyabihanga, Nyirabigirimana Constance, avuga ko urwo rugomo rwabaye ari mu rugendo rw’akazi mu Karere ka Karongi, ariko umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gikundamvura ni we wari uri mu Kigo.

Yakomeje avuga ko abo basore bo muri uwo Murenge, bakaba basanzwe bazwiho guteza umutekano muke, aho bahengera abana barimo kugaburirwa ku ishuri bagaca mu rihumye abazamu bakambura ibyo kurya abo banyeshuri bakagenda babirya.

Yagize ati:"Abo basore rero bigize ibihazi bateza umutekano muke, baje mu masaha abana barimo barya, jye ntahari ndi i Karongi ku mpamvu z’akazi, umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge yari ahari. Abo basore binjira mu byumba bibiri by’amashuri abana bari kurya. Abasore babiri binjira mu cyumba kimwe, undi yinjira mu kindi bambura abana ibiryo batangira kubirya."

Abana bavugije induru, abo basore bafata amabuye batangira kumenagura ibirahure by’ibyumba bigabyemo, ubwoba bwari bwose kuko hari n’impungenge zo gukomeretsa abanyeshuri.

Avuga ko n’abarimu bari aho barira barya, bumvise induru bihutira gutabara, ariko abatabaye babakomerekeje babarumye.

Ati:"Abo basore utamenya ibyari byabateye basingiriye ba barimu batangira kubashinga amenyo. Umwe bamurumye mu gatuza, babiri babaruma ku maboko. Ikibazo cyarenze abari bahari, umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge ahamagara ubuyobozi bumukuriye bwohereza ba DASSO baje bafata umwe abandi barabacika n’ubu baracyashakishwa."

Uyu muyobozi w’ishuri yakomeje avuga ko abarimu bakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga.

Yagize ati:"Abarimu banjye bakomerekejwe n’izo nsoresore twahise tubajyana ku Kigo Nderabuzima cya Gikundamvura, baravurwa barataha, uwafashwe ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe babiri bacitse na bo twifuza ko bashakishwa bagafatwa bakabiryozwa."

Yakomeje avuga ko kwinjira mu ishuri ayoboye byoroshye kuko umuhanda Bugarama-Butare-Bweyeye uricamo hagati bityo bikaba biteye ikibazo.

Ati:"Kubera urujya n’uruza rw’abahanyura, hakunze kubera n’izindi mpanuka, zirimo ibinyabiziga bigonga abana, abaza kugira ibyo bangiza mu kigo, urusaku bateza abana ntibige neza, n’izindi ngaruka nyinshi twabibwiye inzego zidukuriye ubu dutegereje igisubizo."

Anavuga ko igihe hagitegerejwe icyakorwa ku gutandukanya umuhanda n’ishuri rikanazitirwa, akaba bifuza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura bwabafasha mu mutekano w’abana igihe bari mu ishuri by’umwihariko igihe batangiye kurya.

Yanavuze ko ishuri ridafite ubushobozi bwo gushyiramo ibindi birahure, bakaba bategereje icyo inzego zibakuriye zizakora, kugira ngo igihembwe gitaha abana bazige neza kandi batekanye.

Umusore wafashwe yitwa Uwiragiye Jean Baptiste w’imyaka 17 y'amavuko, akaba yari amaze iminsi avuye i Burundi aho yari yaratorokeye amaze gukora ibindi byaha muri uwo Murenge.

Amakuru avuga ko no mu Burundi yahavuye ahunze kuko ahageze yahakoze ibindi byaha, atangiye gushakishwa aragaruka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko ibyabaye muri iri shuri bidasanzwe, bitanakwiye abana b’urubyiruko babura gukora ibibateza imbere bitagize uwo bibangamiye, ahubwo bakaza kurya ibiryo by’abanyeshuri, bakanateza urugomo.

Yagize ati:"Umwe yarafashwe, ari mu bugenzacyaha, abandi barashakishwa kandi na bo amaherezo bazafatwa baryozwe uru rugomo kuko ibyo bakoze bigize icyaha, ntibishobora kwihanganirwa."

Ku bijyanye n’umuhanda uca mu kigo, ubuyobozi bw’ishuri bubona nka nyirabayazana w’ibyo bibazo byose birimo n’urwo rugomo, Sindayiheba avuga ko iki kibazo kigiye gushakirwa igisubizo mu gihe kitarambiranye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments