• Amakuru / POLITIKI


Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryahanuye indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yifashishwaga n’igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) mu kurigabaho ibitero.

Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yemeza ko iyi ndege yarasiwe mu kirere cyo ku cyambu cya Kalundu muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu ma Saa Saba y’amanywa yo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2025, igwa mu kiyaga cya Tanganyika.

Kuva mu gitondo cy’uyu munsi, FARDC ifatanyije n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo byagabye ibitero bikomeye ku barwanyi ba AFC/M23, byifashishije indege zirimo izitagira abapilote n’imbunda ziremereye.

Abarwanyi ba AFC/M23 bagabweho ibi bitero nyuma yo kuva muri santere ya Makobola ku gicamunsi cyo ku wa 25 Ukuboza. Ingabo za RDC na Wazalendo byahise bijya kuhagenzura nk’uko abaturage baho babyemeza.

Ingabo za RDC zagabye igitero ku cyambu cya Kalundu kiri ku kiyaga cya Tanganyika ku ruhande rw’umujyi wa Uvira, abo bivugwa ko ubwato bubiri bwa AFC/M23 bwarashwe, abarwanyi bari baburimo bahasiga ubuzima.

Drones z’intambara z’ingabo za RDC kandi zarashe ibigo bya AFC/M23 birimo icya Kala muri teritwari ya Uvira, ahahoze ikigo cy’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Sukhoi-25 yarasiwe mu kirere cya Kalundu yari imaze kurasa inshuro eshatu mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kuva mu gitondo. Bivugwa ko abantu babiri bari bayirimo baguye muri Tanganyika, barapfa.

Andi makuru yemeza ko iyi ndege ari yo ingabo za RDC zifashishaga mu bitero zimaze iminsi zigaba mu bice bituwe n’Abanyamulenge muri komini ya Minembwe no ku birindiro by’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho.

Iyi ni indege ya kabiri yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 igisirikare cya RDC gihombye. Iya mbere cyayambuwe n’abarwanyi ba AFC/M23 ubwo bafataga umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege cyaho mu mpera za Mutarama 2025.

Tariki ya 6 Ukuboza, mu kiyaga cya Tanganyika havuye indi ndege kajugujugu yarimo abacancuro b’abazungu, umwe arapfa. Twirwaneho yasobanuye ko ari yo yayirashe kubera ko yari ikomeje kurasa abasivili.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments