Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yabwiye Abakristu ko Noheli isanze Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite ibibazo byinshi.
Muri ibyo bibazo byinshi Cardinal Kambanda yavugaga harimo no kuba hari kiliziya nyinshi zafunzwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) kubera kutuzuza ibisabwa.
Yagize ati:"Uwo Jambo wavukiye abantu bose, natwe hano mu Rwanda yatuvukiye, ariko se asanze tumeze dute? Asanze dufite inyota yo kumenya Imana. Ariko, adusanganye n’ibibazo bikomeye bibagamiye ukwemera. Adusanze mu mwijima w’ijoro ryacu, mu byaha by’isi.
Aje asanga Kiliziya nyinshi, za Paruwasi, za Santarali, na sicursales zifunze. Adusanze turwana n’iterambere ry’isi rishaka gusimbura Imana. Adusanze tutubaha umunsi w’Imana, ku batari bacye. Asanze hari abatubaha isengesho n’ibimenyetso Imana inyuzamo umukiro wabo."
Yakomeje avuga ko Yezu asanze ku isi hariho guharanira uburenganzira butagira rutangira, guha agaciro ubuyobe n’ikizira.
Ngo asanze hariho abasuzugurwa kuko bemera Imana, hakaba n’abatubaha Umubyeyi Bikira Mariya n’impanuro atanga, nyamara ari we Imana yanyuzeho ngo haboneke umukiza.
Ati:"Umuntu uri mu mwijima akenera urumuri ngo abone aho ari, n’aho agana. Mu mwijima umuntu yikanga byose, yikanga n’uwo bahuye kandi ari umuvandimwe. Nk’uko ijisho rikenera urumuri ngo ribashe kubona, ni nako ubwenge bwa muntu bukenera Imana ngo bumenye aho buri n’aho bugana.
Iyo umuntu ashakira Imana aho itari, aba ari mu mwijima. Iyo ashaka kumenya Imana n’ubwenge bwe gusa, akenshi abona ibitari yo. Mbese nk’uko ukwezi kutabasha kumurika kudahawe urumuri n’izuba, ni nako umuntu adashobora kugira urumuri, atarukomoye ku rumuri nyakuri rw’Imana."
Urwo rumuri nyarwo ni Yezu Kristo, Jambo w’Imana wigize umuntu.
Cardinal Kambanda, yavuze ko muri iki gihe hadutse ubuyobe buhakana Imana, buvuga ko umuntu adakeneye Imana, ahubwo akeneye ibumufasha by’umubiri n’iterambere gusa.
Nyamara ngo abanyabwenge baje kureba Yezu ubwo yavukaga, ngo "baratanga urugero rwo guha Yezu umwanya w’ibanze mu mibereho yacu. Umuntu ntashobora kugera ku ihirwe yagenewe atari kumwe n’Imana."
Cardinal Kambanda, yongeye kwihanganisha Abakirisitu bafite kiliziya zifunze, ubu bakaba bakurikira inyigisho kuri za Youtube.
Yagize ati:"Twongeye gusaba ko ababireba bagira icyo bakora, Kiliziya zifunze ariko zikaba zujuje ibisabwa zifungurwe, abana b’Imana babone uko basengera hamwe."
Cardinal Kambanda yavuze ko isengesho ari ngombwa cyane ku bemera, kuko badashobora gutingwa n’iby’isi gusa, kandi bararemewe kubaho iteka.
Ku wa 19 Ugushyingo 2025, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko insengero n’imisigiti 9.171 zafunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko zitarafungurwa ariko yizeza ko zimwe zishobora gufungurwa vuba bijyanye n’uko zuzuza ibisabwa.
Uyu muyobozi yagaragaje ko muri uwo mwaka ushize, RGB yakoze ubugenzuzi bwihariye mu miryango ishingiye ku myemerere (insengero n’imisigiti) harebwa iyubahirizwa ry’amategeko n’ibijyanye n’imiyoborere.
Ni igenzura ryagaragaje ibibazo birimo inyigisho z’ubuyobe, ubushukanyi bugamije kwambura abantu ibyabo; kudakorera mu mucyo, uburiganya n’imicungire mibi y’umutungo; amakimbirane ashingiye ku buyobozi, inyubako zitubahirije ibiteganywa n’amategeko.
Iryo sesengura ryasize imiryango 21 yambuwe ubuzimagatozi bitewe n’impamvu zitandukanye mu gihe inyubako z’insengero n’imisigiti 13.770 byagenzuwe 9.171 muri zo zitarafungwa kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko.
Like This Post? Related Posts