• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu bacuruzi baguze ibibanza mu nyubako ya MIC iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, bari mu marira n'agahinda nyuma y'uko birukanwe muri ibyo bibanza ndetse n'ibicuruzwa byabo bikajyanwa.

Aba bacuruzi bavuga ko bagiye bagura ibibanza muri MIC ariko bakabyubakamo inzu ntoya zo gucururizamo ibicuruzwa bitandukanye nk'uko bisanzwe bigenda mu nyubako nini mu Mujyi wa Kigali. Gusa, baje gutungurwa n'uko ubuyobozi bwa MIC bwitwikiriye ijoro bakabasenyera inzu ndetse n'ibicuruzwa byabo bikajyanwa. 

Abaganiriye na BTN TV bavuga ko MIC yabazaniye umufundi akaba ari we ugena agaciro k'amafaranga bagomba guhabwa uyanze bakamusenyera inzu nta nteguza kandi n'ibicuruzwa bye bigatwarwa.

Umwe yagize ati:"Baritwaza ko ari abashoramari banini ntibite no kuri twe bato kandi natwe dufite umumaro, twishyura ubukode buri gihe kandi twatumye isoko rizamuka."

Mugenzi we yakomeje avuga ko amafaranga MIC yababariye ari make cyane ugereranyije nayo bashoye.

Yagize ati:"Nakoresheje amafaranga arenga miliyoni 1.5Frw ariko bambariye ibihumbi 400Frw gusa. Noneho ibaze kukubwira ngo ukureho ibintu byawe ugende? Ikibabaje n'uko ibyo bamamaza bakaza kugura aritwe twabyubatse."

Yakomeje avuga ko bifuza ko bazana umugenagaciro w'umwuga akaba ari we ugena agaciro ibyo bubatse maze bakabona ingurane ikwiye mu bwumvikane nubwo babona ko MIC itabishaka.

Undi mucuruzi avuga ko ibicuruzwa bye babitwaye kugeza ubu akaba atazi aho biri ndetse n'amafranga yari yacuruje uwo munsi akayasigaaho acururiza barayatwaye.

Ibyo bakorewe n'ubuyobozi bwa MIC babifata nk'igitugu kuko nta bwumvikane bwigeze bubaho hagati yabo na MIC.

Umwe ati:"Ikibazo ni uko MIC yagiye yigiza nkana ibicuruzwa byacu ikabifata ku ngufu kuko bagiye bafata inzu z'abantu bakazisenya ntawe bagishije inama ndetse nta n'igenagaciro ribayeho. MIC yadusabye gukora igenagaciro kugira ngo izatwishyure, dukora igenagaciro ry'inzu twubatse zifite agaciro ka miliyoni 174Frw ariko bo banze kutwishyura basaba ko bazana umugenagaciro wabo n'uwacu bagahiza imibare bakabona kutwishyura ariko nabyo ntibyakozwe."

Yakomeje avuga ko inzu bubatse zateshejwe agaciro cyane kuko bafataga inzu ifite agaciro ka miliyoni 1Frw bakayibarira ibihumbi 90Frw cyangwa 100Frw, bakakubwira ngo n'ubyanga barabisenya ubitware ubyikoreye ku mutwe.

Aba bacuruzi bose bifuza ko ibyo bubatse byahabwa agaciro gakwiye aho kugira ngo bahombe igihe n'amafaranga kuko bitumvikana ukuntu umuntu yubaka ibintu mu mwaka umwe ugahita ubimusenyesha utanamwishyuye ku gaciro kabyo.

Bavuga ko umuyobozi wa MIC, Gakuba Olivier, aho kubafasha gukemura ikibazo mu bwumvikane yabwiye ko bazajya kubarega aho bashaka.

Ibivugwa n'aba bacuruzi ntibitandukanye n'ibyo Umuyobozi wa MIC, Gakuba Olivier, yabwiye umunyamakuru.

Yagize ati:"Twakoze igenagaciro dukoresheje umufundi turamubwira duti tubarire hanyuma umucuruzi atware ibicuruzwa bye byose."

Mu bwishongozi bwinshi yakomeje avuga ko ibyo bakoze bubahirije amategeko bityo ko uwo bitanyuze yazajya kurega I Roma kwa Papa.

Yagize ati:"Ibyo twakoze byubahirije amategeko, nta muntu n'umwe watureze, nta nubwo barega muri Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu, inkiko zirahari nibasha bazajye no kwa Papa I Roma."

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko aba bacuruzi bakwiye kwegera umujyi wa Kigali ukabafasha kumvikana na MIC.

Yagize ati:"Nabagira inama y'uko bareba amasezerano bafitanye na MIC, noneho bakareba icyo bagomba gukora bakurikije icyo amasezerano avuga."

Nyuma y'uko aba bacuruzi bagaraje ikibazo cyabo mu itangazamakuru, bandikiwe amabaruwa n'ubuyobozi bwa MIC bubabwira ko batemerewe kongera gukandaguza ibirenge byabo muri MIC.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments