Umupolisi uri mu kigero cy’imyaka 22 wari mu kazi mu Karere ka Kayonza, yagonzwe n’umusore wari utwaye moto yitaba Imana.
Polisi y’u Rwanda
yongera kwibutsa abantu batwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije
n’uburangare kuko aribyo akenshi bitera impanuka.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Saba z’ijoro mu rukerera rwa
tariki ya 26 Ukukoza 2025, yabereye mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi
mu Karere ka Kayonza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami ryo mu muhanda, SP Kayigi
Emmanuel, yatangaje ko uwo mupolisi yari ari mu kazi yambuka umuhanda ahura na moto
yagendaga yiruka mu muhanda w’igitaka.
Ati “ Kubera uburyo moto yihutaga cyane yagonze uwo mupolisi
arakomereka, ntabwo yahise apfa, yaje kwitaba Imana ageze ku bitaro bya Faisal
ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.’’
SP Kayigi yavuze ko ibyabaye ari impanuka yaturutse ku muvuduko
mwinshi w’uwo musore wari utwaye moto.
Yavuze ko uwo mumotari ubu yajyanywe mu bitaro bya Kanombe mu
gihe uwo yari ahetse yakomeretse byoroje we yahise ataha.
Polisi y’u Rwanda yihanganishije umuryango wabuze uwabo, ivuga
impanuka ziba akenshi ziba zishobora kwirindwa mu gihe abantu bumviye inama
bagirwa zirimo kwirinda umuvuduko mwinshi, uburangare n’andi makosa abantu
bakorera mu muhanda.
Ati “ Ubutumwa dutanga ni uko mu gihe cyose umuntu atwaye
ikinyabiziga cyane cyane mu muhanda w’igitaka na kaburimbo ntabwo akwiriye
kwirara, ahantu hose isaha iyo ariyo yose impanuka ishobora kuba.”
“Nta burangare bukwiriye kubaho mu gihe cyose utwaye, kwibwira
ko uri ahantu hadakunze kunyura ibinyabiziga ugatwara nabi ku muvuduko mwinshi
sibyo, iyo uri mu muhanda ukwiriye kumenya ko atari wowe uwukoresha wenyine.’’
SP Kayigi yavuze ko kandi abagenzi bakwiriye guhwitura abamotari
babatwara kuri moto bakababwira kugenda gake kuko akenshi iyo bakoze impanuka
nabo bibagiraho ibibazo.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu cyumweru gishize nabwo hari indi yaguyemo Umupolisi ubwo DJ Toxxyk yagongaga umupolisi kuri Peyaje mu Mujyi rwagati agahita apfa.
Like This Post? Related Posts