Umugore witwa Uwingeneye Vestine w'imyaka 31 y'amavuko wo mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Remera, yasanzwe mu muhanda yapfuye bitera urujijo abaturage bo muri ako gace.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kankusi, mu Kagari ka Bushobora, mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y'Iburasirazuba, byamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 26 Ukuboza 2025.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko umusore bakundanaga utuye muri ako gace yamukuye mu rugo agiye kumuha umunsi mukuru wa Noheri, nyuma bagatungurwa no gusanga umurambo we mu muhanda yapfuye, bagakeka ko yishwe.
Umubyeyi wa nyakwigendera mu ijwi ryumvikanamo ikiniga cyinshi yagize ati:"Umwana wanjye yavuye mu rugo Saa Kumi n'Imwe (17h00') ahamagawe n'umuhungu w'inshuti ye ngo naze ajye kumugurira akantu, uwo muhungu barajyanye, njyewe mama yari arwaye nari manutse ngiye kumureba we atambikana n'uwo muhungu...
Umurambo twawusanze hano mu muhanda iruhande rw'ikawa areba ikigepfo, ikanzu isa nk'iyazamutse hagaragara kora, yari afite igikomere gito mu gahanga. Uwo musore nanubu sindamubona kuva umukobwa wanjye yapfa ntaraza ngo abwire ati byagenze gutya cyangwa twatandukaniye aha....nta na kimwe arabwira."
Yakomeje avuga ko uwo musore bakundanaga yari yagiye kumugurira akantu mu gasantere ka Rwagitima, yongeraho ko bakekwako yishwe.
Undi muturage na we yakomeje avuga ko hakwiye iperereza ryimbitse hakamenyekana icyo nyakwigendera yazize ndetse n'ababigizemo uruhare.
Ati:"Hari umuntu wamutwaye kuri moto we n'abandi bantu babiri (2), ubwo uwo wabatwaye yagafashwe akabazwa uko byagenze."
Aba baturage bakomeza bavuga ko umusore bakundanaga wamutwaye agiye kumuha Noheri yafatwa akabazwa iby'urupfu rwa nyakwigendera.
Undi muturage ati:"Njye mu ijoro ryo kuri Noheri nibwo telefone yampamagaye ibwira ko Uwingeneye apfuye...gusa mu gusamba kwe amfumbatije agakomo k'umukara mu kiganza bivugwa ko kari k'umuhungu bakundanaga, urukweto rwari rwacitse. Uwo muhungu wamutwaye agiye kumuha Noheri ni we wamwishe cyangwa yaramugambaniye baramwica, ni we uzi iby'urupfu rwe agomba kubibazwa."
Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Remera, Urujeni Consolée, yemeje aya makuru, avuga ko icyateye urupfu rwa nyakwigendera kitaramenyekana.
Yagize ati:"Yasanzwe mu muganda yaguyemo yubamye hanyuma inzego hanyuma inzego z'ubuyobozi zihita zimujyana ku Kigonderabuzima cya Bugarura. Kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana."
Yakomeje agira inama abaturage y'uko umuntu atajya agenda wenyine haba ikibazo ubuyobozi bakaba bwamenya icyamubayeho ndetse bagafatira ibyo kurya no kunywa ahantu hizewe.
Nyakwigendera Uwingeneye Vestine yasize abana bane (4) barimo abahungu batatu (3) n'umukobwa umwe (1).