• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida wa Repubulika Iharanirana Demukarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yahagaritse umuvugizi w’igisirikare cya Congo (FARDC), Général-Major Sylvain Ekenge, nyuma yo gutangaza amagambo y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko yibasira abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibiro ntaramakuru bya Congo (ACP) ndetse n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu  byatangaje ko Jenerali Ekenge yahagaritswe kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Ukuboza 2025.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025, kuri televiziyo y’igihugu RTNC, Sylvain Ekenge yavuze amagambo yuzuye urwango, asubiramo neza neza amagambo yanditse mu mategeko icumi y’Abahutu, yari agamije kubiba urwango ku Batutsi.

Muri ayo mategeko, irya mbere ryavugaga ko umuhutu wese ushaka umututsikazi aba ari umugambanyi, hakaza n’izindi ngingo zerekana abatutsi nk’abantu b’indyarya n’ibindi bihimbano byerekana ko umututsi agomba gupfa.

Mu kiganiro ‘Plateau Special’, Gen. Ekenge yabajijwe ku ngingo bita "ubwenge" ikoreshwa na bamwe muri RDC nko gusobanura ‘amayeri y’inabi’ Ekenge avuga ko ari "ay’Abanyarwanda, by’umwihariko abatutsi."

Gen. Ekenge yifashishije Amategeko 10 y’Abahutu yanditswe na Joseph Gitera, yagize ati:"Iyo ushatse umugore w’Umututsi uyu munsi, ugomba kwitonda’… Umuryango w’Abatutsi b’Abanyekongo witwa ‘uw’abahemu."

Gen. Ekenge yakomeje avuga ko iyo ushakanye n’umugore w’Umututsi ngo baguha n’umuntu wo mu muryango we wo kugucungira  hafi w’umugambanyi.

Yagize ati:"Yabyara bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge."

Mu buryo bigaragara ko yateguye, Gen. Ekenge yarondoye ibintu bibi avuga ko bishingiye kuri icyo yita "ubwenge" avuga ko “leta y’u Rwanda yakigize umuco bigisha abana kuva ari bato kugira ngo bahinduke abagambanyi."

Ikiganiro ‘Special Plateau’ cya RTNC cyabaye ku wa Gatandatu yavugiyemo ayo magambo, mu ijoro ryo ku Cyumweru cyahise gikurwa ku rubuga rwa YouTube kubera igitutu cy'abamaganye ayo magambo yuzuyemo urwango n'ingengabitekerezo.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bamaganye amagambo yavuzwe n’uriya musirikare mukuru wa RDC nk’ikimenyetso cyo gusubiza akarere mu icuraburindi rya Jenoside.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi (igihugu cyakolonije RDC), Maxime Prévot, yanditse ku rubuga rwa X avuga ko ababajwe cyane n’amagambo ya Gen. Ekenge yibasira Abatutsi.

Yagize ati:"Ni ibintu bidakwiye na busa ku muntu uhagarariye ubutegetsi. Ndayamaganye mu buryo bukomeye cyane. Amagambo yose y’urwango akwiye kwamaganwa mu buryo bwose."

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko guhindura umututsikazi ikimenyetso cy’umwanzi ari ubugome bwateguwe n’ubutegetsi kandi bufite ingaruka mbi mu ntekerezo z’abantu.

Riti:"Iyo ubutegetsi buretse amagambo apyinagaza ubwoko bwose agakwira, by’umwihariko ku bagore n’abana, ntibiba bikiri ibintu byoroheje. Biba birimo ubufatanye bwa politike."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi (igihugu cyakolonije RDC), Maxime Prévot, yanditse ku rubuga rwa X avuga ko ababajwe cyane n’amagambo ya Gen. Ekenge yibasira Abatutsi.

Yagize ati:"Ni ibintu bidakwiye na busa ku muntu uhagarariye ubutegetsi. Ndayamaganye mu buryo bukomeye cyane. Amagambo yose y’urwango akwiye kwamaganwa mu buryo bwose."

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe , yamaganye ibyavuzwe na Gen. Ekenge, abihuza n’ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR, n’ibitero by’amabombe no kwibasira abatutsi b’Abanyecongo, n’abanyamulenge.

Yagize ati:"Uyu musirikare mukuru wo muri Congo ntanahagararira aho, ahubwo anagarura ibitekerezo bya gikoloni byashyizeho imizi y’amacakubiri yiswe ay’amoko ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo igitekerezo kivuga ko Abatutsi ari Abanilotike bigaruriye u Rwanda bagakandamiza Abahutu, ndetse bakabambura ururimi rwabo rw’Ababantu (Bantou) ari rwo Ikinyarwanda."

Nduhungirehe yavuze ko kubera ipfunwe, cyangwa abigiriwemo inama n’inshuti ze zo mu bihugu by’iburengerazuba, Perezida Tshisekedi ashobora kwirukana General Sylvain Ekenge, none yamuhagaritse ku nshingano.

AFC/M23 ivuga ko mu byo irwanira harimo guhagarika ubutegetsi bubi, ubugizi bwa nabi, imvugo z’urwango, ubwicanyi, ubuhunzi by’umwihariko ku banyecongo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda barimo n’abatutsi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments