Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagaragahe ibyavuye mu ngendo Abadepite baherutse kugirira mu Mirenge, Uturere n’Umujyi wa Kigali, hirya no hino mu gihugu.
Mu bibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda byagaragajwe muri iyo Nteko Rusange ku wa 29 Ukuboza 2025, harimo n'icy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyagaragaye mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo.
Depite Germaine Mukabalisa yasabye ko Minisiteri y’Umuryango n’iy’Ubutabera zatumizwa zigasobanura uko ziri gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo.
Yagize ati:"Ni ikibazo kitari kiri muri gahunda y’ibyatujyanye, ariko kirababaje cyane ku buryo tutakireka kuko twazasanga mu yandi mezi atatu ari imbere hari abandi bangana gutyo bongeye guhohoterwa."
Mu bangavu magana abiri na mirongo itatu na bane (234) bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Depite Mukabalisa, yavuze ko harimo bana 105 bataragera ku myaka 18 y'amavuko, n’abagore ijana n’umwe (101). Ashimangira ko ari ikibazo kimaze gufata indi ntera ku buryo bidakwihe ko Inteko ikirenza ingohe.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7) bwerekanye ko abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 baterwa inda biyongereyeho 3% mu gihe cy’imyaka itanu (5) bakagera ku 8%.
Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwa 2020-2025, bwagaragaje ko hashingiwe ku myaka abangavu batewe inda, 1% bari bafite imyaka 15,naho 2% bakaba bari bafite imyaka 16.
Abandi 6% bari bafite imyaka 17, mu gihe 12% bari bafite imyaka 18, abandi 20% bakagira imyaka 19.
Ni nako kandi imibare itangazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igaragaza ko mu 2024, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 22.454.
Mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, naho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055. Bose hamwe ni 112.063 (2019-2024).
Impuzandengo y'iyo myaka itanu (5) igaragaza ko buri mwaka abana basambanywa (bononwa) bagaterwa indi ari 22.416. Ibi bivuze ko bo n'abana babo ubatumiye mu nama bakuzura stade Amahoro. Ibigaragaza uburemere bw'iki kibazo cyugarije umuryango Nyarwanda.
Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuzima yo igaragaza ko 38% by’abana bagwingira baba bavuka ku bana batewe inda imburagihe.
Like This Post? Related Posts