• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yongeye kumvikana yikoma u Rwanda nk'uko amaze igihe abigenza, arushinja umugambi wo gushaka gutera igihugu cye no gucumbikira abashaka kukigirira nabi.

Ndayishimiye umaze iminsi yumvikana yibasira u Rwanda, yongeye kurushyira mu majwi mu ijambo risoza umwaka wa 2025, yagejeje ku Barundi ku wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza 2025.

Uyu mukuru w’igihugu yashinje u Rwanda gutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ashimangira ko hagati yarwo n’u Burundi hari inzika.

Yagize ati:"Ku birebana n’u Rwanda ntitunejejwe n’uko icyo gihugu kidashishikajwe n’amahoro mu karere mu gihe ibindi bihugu bikora ibishoboka byose ngo bibane neza n’ibyo bituranye bihana imbibi.

Ibibera mu gihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tubikurikiranira hafi cyane cyane ko icyo gihugu gitera Congo dufitanye inzika kuko aricyo gikomeza kubungabunga abicanyi bahigira u Burundi, nta kitwereka rero ko nyuma ya Congo atari u Burundi, nk’uko abo Barundi b’imburamumaro bakiri mu Rwanda n’i Burayi babyivugira."

Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda gutera RDC, mu gihe ari umwe mu bahamya bitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.

Muri uyu muhango wo gusinya amasezerano ndetse n’ibiganiro byabanje nta na hamwe byigeze bigaragazwa ko u Rwanda rwateye RDC, ahubwo ni imvugo ikunze kwifashishwa n’abayobozi b’iki gihugu mu kwihunza ikibazo cya AFC/M23 no gusabira u Rwanda ibihano.

Nta gushidikanya ko ushingiye kuri iyi mvugo, bigaragara ko Ndayishimiye akomeje kuba mu murongo w’ubutegetsi bwa Félix Antoine Tshisekedi, FDLR, Wazalendo ndetse n’abandi bifatanyije mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23.

Muri iri jambo, Ndayishimiye yakomeje ashinja u Rwanda umugambi wo gushaka gutera u Burundi, ndetse avuga ko ibihugu byombi bitazabana neza batarahabwa abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015.

Ati:"Ku ruhande rwacu ntidutezuka ku kuguma twegera u Rwanda ngo rutubwize ukuri icyo ruhora u Burundi kugira ngo tugire ibiganiro, bishakirwe umuti nta kirangirika, ariko ikibabaje kandi giteye amakenga ni uko nta na kimwe abayobozi b’u Rwanda batubwira cyatuma batera u Burundi."

Yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko Abarundi bashakishwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bakiri i Kigali ari impunzi zirengerwa n’itegeko mpuzamahanga, ku bw’iyo mpamvu ntibari mu bubasha bwarwo.

Ndayishimiye akomeje gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’umubano mubi n’u Burundi, yirengagije imikoranire iri hagati y’ubutegetsi bwe n’abagize umutwe wa FDLR bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’umusanzu w’ingabo ze mu migambi RDC yagiye igaragaza yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments