Mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu w’Akabakene, mu Kagari ka Higiro, mu Murenge wa Nyanza, ho mu Karere ka Gisagara, hateguwe grenade.
Byabaye ku wa 31
Ukuboza 2025, bikorwa n’urwego rushinzwe gutegura ibisasu.
Kumenyekana kw’iyi grenade kwaturutse ku makimbirane, aho
umugore witwa Nibarere Marie Rose w’imyaka 51 yaregaga umugabo we witwa
Mutabaruka Théophile w’imyaka 49 ko afite grenade imanitse mu gikoni, ndetse
abitangariza mu nteko y’abaturage ku wa 30 Ukuboza 2025.
Nyuma yo kumurega, inzego z’umutekano zahise zikurikirana,
zisanga ari iyo mu bwoko bwa Totasi, maze uwo mugabo avuga ko yayitoye mu 2020
mu ishyamba.
Inzego z’umutekano zagiye kuyitegura ku wa 31 Ukuboza 2025, maze
urusaku rwayo ruteza impanuka yakomerekeje abantu babiri barwumvise bagahunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Tumusifu
Jérome, yatangaje ko kuba iyi grenade yarateguwe ku munsi w’isoko rya Nyaruteja,
byatumye abayumvise bagira igihunga bahunga bagwirirana, bituma umwana
w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Mushimiyimana Diane, akomereka.
Ati: “Umwana wari kumwe n’abandi yikanze urusaku bari
kuyitegura, maze biruka bagwirirarana, maze agwira ibuye risongoye riramukomeretsa,
akomereza ku Bitaro bya Kibirizi babona bikomeye bamwohereza ku Bitaro bya
Kaminuza bya Butare (CHUB).”
Gitifu Tumusifu yakomeje abeshyuza amakuru y’abavugaga ko iyi
grenade yaba hari uwo yahitanye.