Ku wa gatanu
tariki ya 6 Werurwe 2026 ikigo cy’ishuri cya Busy
Bees Foundation School cyateguye
igikorwa cya Open Day umunsi wihariye aho ishuri rifungura imiryango ku bantu
bose bashaka kurimenya neza ,aho berekanye
ibikorwa byinshi abana bahiga bageze muri iki gihe umwaka w’amashuri
ugeze hagati .
Kuri uwo munsi abana bose biga
muri icyo kigo uhereye ku mu
mashuri y’incuke kugeza kuri bakuru babo
bo mu mashuri abanza bateguye imishinga
myinshi itandukanye y’ibyo bamaze kwiga
muri ibi bihembwe bibiri birimo ,
ubumenyi, Indimi,ikorabuhanga , kubugabunga ibidukikije , umco n’ibindi
byinshi bitandukanye byerekanye ubuhanga
bakura mu masomo biga .
Nyuma yo gutemberezwa ibyumba by’amashuri ababyeyo birebera ibyo abana babo biga ndetse no gusobanurirwa byinshi mu mishinga bateguye bamwe bagize icyo batangaza.
Imenagitero
Moses umwe mu babyeyi
barerera muri iryo shuri
yatangarije BTN Rwanda ko igikorwa bateguye ari
inyamibwa cyane kuko byerekana y’uko nyuma yuko bohereje abna kw;ishuri
akenshi asigara yibaza niba koko ibyo umwana yiga abifata mu mutwe neza.
Yakomeje avuga
ati uyu munsi ubuybozi bwa Busy Bees
Foundation School bwashyizeho ari ingirakamaro
cyane kuko bituma nabo
ubwabo bamenya neza uko abana babo
bakurikira amasomo bakaba babusabaga ko umunsu nkuyu
wazajya uba kenshi cyangwa ukaba
ngarukamwaka kuko ni mwiza cyane .
Ku ruhande rw’abana biga muri iki kigo nabo badutangarije ko bishimiye uyu munsi cyane kuko watumye bereka ababyeyi babo ko iyo babohereje kw’ishuri bataba bagiye gukina gusa ahubwo ko baba bazanywe no kwiga kugira ngo bazabashe gushyira mu ngira amasomo biga no mu bikorwa bakaba rero bashimiye ababyeyi babo baje kubatera ingabo mu bitugu .
Ku ruhande
rw’Umuyobozi Mukuru wa Busy Bees Foundation School Madamu Furaha Berthe
yatangarije BTN Rwanda ko bategura
iki gikorwa kugira ngo bahuze inzego
zose ndetse n’abana bashyire mu bikorwa
ibyo abana baba bize , bikanafasha ababyeyi
kumenya imyigire yabo.
Yagize ati”
igikorwa cya Opene day bagiteguye kugira
ngo ibyo biga mu magambo gusa
babishyire mu bikorwa kuko bituma
bazamura ubuhanga bwabo nkuko mwabyiboneye abana bafite icyiwere cyinshi cyane mubyo berekanye .
Yasoje avuga
ko igikorwa cya Open day bifuza kuzajya bagitegura buri mwaka kuko abana baba bafite imishinga myinshi yo
kwereka ababyeyi babo ko bagezeho.
Emmanuel
nzabonimpa Umugenzuzi w’uburezi mu
murenge wa Kinyinya avuga ko iki gikorwa
ari umwnaya mwiza wo kugaragaza ibyo
abana bize ko bishobora gushyirwa mu bikorwa akaba asaba abayobozi b’ibigo
by’amashuri gufasha abana kubategurira kubaha umwanya wo gushyira mu bikorwa
ibyo biga .
Ubusanzwe mu mashuri menshi yo muri Kigali, Open Day
ikorwa mu buryo bwo gufasha ababyeyi
n’abanyeshuri kumenya neza ubuzima bwo ku ishuri mbere yo kurihitamo. Dore uko
akenshi itegurwa n’ibikorwa bikorwamo Abashyitsi bazengurutswa mu bice
bitandukanye by’ishuri bakerekwa: Aho abanyeshuri bigira (classes),Laboratwari
(science labs),Isomero (library),Ibibuga bya siporo,Ibyumba bya mudasobwa ni
bindi bikorwa byinshi bikorerwa mu kigo