• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw'ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko muri uku kwezi kwa Mutarama 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 300, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri uku kwezi.

Imvura iziyongera cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba.

Ubusanzwe imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama iri hagati ya milimetero 26 na 269.

Mu gice cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama 2026, hateganyijwe imvura izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri ibyo bice, naho mu gice cya kabiri hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa.

Imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300 ni yo nyinshi iteganyijwe muri uku kwezi, ikaba iteganyijwe mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bw’uturere twa Musanze na Nyabihu ndetse no mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru uretse mu bice bito by’uburasirazuba byatwo.

Imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu turere twa Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru, mu Mujyi wa Kigali, Muhanga, Huye na Gisagara, Nyanza, Ruhango na Gakenke, Kamonyi, Rulindo ndetse n’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera.

Ku rundi ruhande imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu Karere ka Bugesera, ahasigaye mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Gakenke, Rulindo, Kamonyi, Ruhango na Nyanza, amajyepfo y’uturere twa Kirehe, Gicumbi na Burera, ibice bito by’uburengerazuba by’Akarere ka Gatsibo ndetse no mu Turere twa Ngoma na Rwamagana.

Ni mu gihe ibice by’uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ari ho hateganyijwe imvura nke iri hagati ya milimetero 50 na 100.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Celsius 21 na 30, na ho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro buzaba buri hagati ya dogere Celsius 9 na 18.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga ituruka mu gice cy’amajyajyepfo y’Isi ryerekeza mu mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments