Minisiteri
ya Siporo yihanganishije imiryango y’abafana b’uyu mukino bapfiriye mu mpanuka
yabereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo ubwo imwe mu modoka zari muri iri
siganwa yarengaga umuhanda ikabasanga aho bari bari bategereje kureba
abasiganwa ku magare.
Byagarutsweho
n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera nyuma y’aho
Iyi mpanuka yakozwe n’imwe mu modoka ziba zamamaza abaterankunga b’iri siganwa
yahitanye abantu 2 naho abandi batandatu barakomereka.
Umunyamabanga
uhoraho muri minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera yagize ati “Twababajwe
n’amakuru y’abantu babuze ubuzimwa muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda,
ariko nanone tugasaba abakoresha umuhanda kwitonda, n’abakurikira isiganwa
bakaba maso mu gihe bari gushyigikira abakinnyi. Turihanganisha imiryango
yabuze ababo, tunifuriza abakomeretse gukira vuba.”
Zimwe mu
modoka zikoreshwa muri iri siganwa bivugwa ko n’ubusanzwe zigendera ku muvuduko
udasanzwe, ibyo bamwe basaba ko byazarebwaho zikajya zigendera ku muvuduko
ugenwa n’ibyapa biri mu muhanda.
Isiganwa rya
Tour du Rwanda ryatangiye gukinwa guhera 1988 rikaba ari irushanwa ngarukamwaka,
iri siganwa ryaje gushyirwa ku rwego mpuzamahanga mu 2009 aho yari ku rwego rwa
2.2 naho muri 2018 rishyirwa ku rwego
rwisumbuyeho rwa 2.1.
Isiganwa ry’uyu
munsi ari naryo ryatangiye Tour du Rwanda uyu mwaka ryatangiriye mu karere ka
Gicumbi ahitwa Rukomo risoreza mu karere ka Rwamagana aho hakozwe intera y’ibilometero
173,6.
Ni Etape ya twawe n’umunya Israel, Itamar Einhorn ni kuri ubu akaba ari we uza
guhita ahabwa umwambaro w’umuhondo.