Abatuye mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali batabariza umugabo witwa Murenzi watwikiwe uruzitiro mu masaha ya saa tatu z’ijoro ubwo umuriro w’amashanyarazi waburaga.
Abaturanyi ba Murenzi bavuga
ko babonye urugo rwa Murenzi rugurumana bakibaza uwaba abyihishe inyuma kuko
bavuga ibi bintu atari ubwa mbere bibaye muri aka gace kuko babona ko ari
ubugome bukabije, bagasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi
wa Kigali CIP Wellars Gahonzire avuga ko batari bamenye iby’iki kibazo ariko ko
bagiye gukorana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Jali kugira ngo bamenye ababyihishe
inyuma, icyabibateye ndetse n’icyo bari bagamije. Agasaba abaturage kwirinda
amakimbirane.